skol
fortebet

CECAFA Kagame Cup: Imbamutima za Kapiteni wa APR FC nyuma yo gutsinda umukino wa Kabiri

Yanditswe: Saturday 13, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’umukino wahuje APR FC na El Merreikh, Kapiteni wayo Niyomugabo Claude, yavuze ko biteguye neza umukino ukurikira yizeza abafana gutwara igikombe cya CECAFA KAGAME CUP.

Sponsored Ad

Yagize ati: ”Icya mbere ndabanza gushimira Imana ko idufashije tukaba tubonye intsinzi kimwe na bagenzi banjye twafashanyije tukaba tugeze ku ntego twifuzaga."

Yakomeje avuga ko uburebure bw’abo bakinanaga [ El Merreikh ] bwabagoye cyakora ko baje guhindura uburyo bagakinira ku mpande bikaba byabafashije na cyane ikipe bakinaga nayo yakiniraga inyuma.

Niyomugabo Claude yakomeje avuga ko intego bafite ariyo gutwara igikombe bakazakimanukana.

Ati: ”Twebwe icyo dusabwa iyi match tugiye gukina tugomba kuyitsinda byanga byakunda. Habaho ku nganya ariko intego yacu tuba dufite ni intsinzi buri gihe. Ibyo Imana iduhaye n’ibyo twakira ariko twizeye ko tuzayitegura neza nk’uko twitegura izindi tukitwara neza”.

Yasabye abafana b’ikipe ya APR FC gukomeza kubaba hafi .

Ati:”Icyo nasaba abafana ba APR ni ugukomeza kutuba hafi. Bakomeze batugirire icyizere natwe tugomba gukora inshingano zacu mu kibuga kandi biri kugenda biza gahoro gahoro ,… Kandi nizeye ko bazishima”.

Ikipe ya APR FC yatsinze El Merrick 1:0 , igitego cyagiyemo mu gice cya Kabiri gitsinzwe na Mamadou Sy ku munota wa 68′ w’umukino.
Kapiteni wa APR FC niwe wabaye umukinnyi w’umukino

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa