skol

CG Felix Namuhoranye yijeje Police FC itwara ibikombe itabishingiye kuri ruswa

Yanditswe: Tuesday 03, Feb 2026

featured-image

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yijeje Police FC ubufasha bwose ikeneye kugira ngo ibe ikipe irushaho gutwara ibikombe hatabayemo inzira zinyuranyije n’amategeko zirimo na ruswa.

Ibi ni bimwe mu byo yatangaje ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 3 Gashyantare 2026, ubwo yakiraga abakinnyi n’abatoza ba Police FC begukanye Igikombe cy’Intwari cya 2026.

Muri iri rushanwa Police FC yasezereye Rayon Sports muri ½, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0, biyiha amahirwe yo gukina umukino wa nyuma wayihuje na APR FC kuri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026.

Ni umukino benshi bahaga amahirwe APR FC, ariko Police FC yihagararaho yegukana intsinzi kuri penaliti 7-6, nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 90 y’umukino.

Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Intwari, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye Police FC ku Biro Bikuru bya Polisi y’u Rwanda, ayizeza ubundi bufasha buzatuma begukana andi marushanwa.

Ati “Polisi yahoze ishaka ikipe yegukana irushanwa nk’iri. Twiteguye rero kubatera ingabo mu bitugu, gufasha abatoza n’abatekinisiye bakorana na bo kugira ngo twubake iyi kipe ishobora guhangana n’indi iyo ari yo yose yaba hano no mu mahanga.”

CG Felix Namuhoranye yongeyeho ko Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bukeneye kubaka ikipe itajya mu manyanga, “itemera ruswa n’ibindi bidakwiye kandi bidafite umwanya mu mupira w’amaguru mu Rwanda”.

Police FC iri mu makipe ahanganiye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, dore ko mu mikino 17 imaze gukina iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34, ikarushwa rimwe na Al Hilal SC iri ku mwanya wa mbere.

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yijejwe ubufasha butuma ikipe itanga umusaruro

Kapiteni wa Police FC, Nshimiyimana Eric ’Zidane’, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buba hafi abakinnyi

Kwitonda Alain ’Bacca’ ari mu bakinnyi bafashije Police FC kwegukana Igikombe cy’Intwari

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yasabye abakinnyi kwitwara neza badakoresheje amanyanga

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwakiriye abakinnyi nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Intwari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa