skol
fortebet

Chairman wa APR FC ari mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Chairman w’ikipe ya APR FC, Col Richard Karasira ni umwe mu basirikare bakuru (Senior Officers) 170 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kanama 2024.

Sponsored Ad

Nk’uko Igisirikare cy’u Rwanda cyabitangaje, Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yemeje ko abasirikare barimo Col Richard Karasira hamwe n’abandi batanu bakuru barimo Gen Jean Bosco Kazura wigeze kuba Perezida wa Ferwafa bajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu bandi bahawe ikiruhuko harimo Brig Gen Firimin Bayingana wabaye Vice-Chairman wa APR FC kuva muri Mutarama 2021 kugeza muri Gicurasi 2023 ubwo yasimburwaga kuri uwo mwanya na Col. Richard Karasira.

Muri rusange abasirikare bagera kuri 1167 ni bo bashyizwe mu kiruhuko aho banakorewe umuhango wo gushimirwa kuri uyu wa Gatanu.

Col. Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC muri Kamena 2023 asimbuye kuri uwo mwanya Gen. Mubarakh Muganga ubwo yari amaze kwemezwa nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa