CHAN 2024: Amavubi adafite Emery Bayisenge yerekeje i Juba gukina na Sudani y’Epfo (Amafoto)
Yanditswe: Thursday 19, Dec 2024

Ikipe y’Igihugu ”Amavubi” y’abakina imbere mu Gihugu, yerekeje i Juba gukina na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma mu gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, ni bwo abakinnyi ibi ikipe y’Igihugu bahagurutse i Kigali yerekeza i Juba mu rugendo runyura i Addis Ababa muri Ethiopia, bayobowe na Visi Perezida wa FERWAFA Ushizwe Tenikine, Mugisha Richard.
Urutonde rw’Abakinnyi 24 berekeje muri Sudani y’Epfo
Abazamu: Muhawenayo Gad, Hakizimana Adolphe na Habineza Fils François
Ba Myugariro: Byiringiro Jean Gilbert, Serumogo Ali, Niyomugabo Claude, Bugingo Hakim Nsabimana Aimable, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu (wasimbuye Emery Bayisenge wagize ikibazo cy’imvune na Buregeya Prince.
Abo Hagati: Muhire Kevin, Ruboneka Bosco, Ngabonziza Pacifique, Niyibizi Ramadhan, Kanamugire Roger Ntirushwa Aime.
Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Tuyisenge Arsène, Harerimana Abdallaziz, Dushimimana Olivier, Nizeyimana Mubarakh na Mbonyumwami Taiba.
Umukino ubanza uteganyijwe ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza, saa cyenda z’amanywa isaha ya Kigali, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali kuri Sitade Amahoro ku wa 28 Ukuboza 2024 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Imikino ya CHAN 2024, izatangira tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 muri Uganda, Tanzania na Kenya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *