skol
fortebet

CHAN 2024: Batatu basezerewe mu mavubi yitegura Djibouti mu mukino wo kwishyura

Yanditswe: Monday 28, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yo gutsindwa na Djibouti igitego 1-0, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Torsten Spittler, yasezereye abakinnyi batatu barimo Nkundimana Fabio, Iradukunda Simeon na Kabanda Serge mu Amavubi ari kwitegura umukino wo kwishyura azahuramo na Djibouti mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).

Sponsored Ad

Ku cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, ni bwo Amavubi yatsinzwe na Djibouti igitego 1-0, mu mukino iki gihugu cyakiririye kuri Stade Amahoro nyuma yo kuba kidafite Stade yemewe na CAF.

Aba bakinnyi basimbuwe na Twizerimana Onesme, Nizeyimana Mubarakh, Niyonkuru Sadjat na Kanamugire Roger, bamaze kugera mu mwiherero kuri uyu wa Mbere.

Ibyo byabaye nyuma y’aho kuva iyi kipe yahamagarwa, umutoza yakunze kubazwa abakinnyi birengagijwe ariko akaguma guhagarara ku cyemezo cye.

Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.

Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati y’itariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa