
CAF yemeje ko Kenya, Uganda na Tanzania aribyo bihugu bizakira Igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo CHAN muri Gashyantare 2025.
Nyuma yo gusura amasitade atandukanye muri ibi bihugu Peredida wa CAF Dr Patrice Motsepe ,kuri uyu wa mbere tariki 16 Nzeri 2024 yemeje ko iyi CHAN izaba nziza mu mateka.
Ati: “Nizeye ko iyi CHAN izaba imwe mu nziza mu mateka haba mu kibuga n’ibitaganzamakuru bizayitambutsa n’inyungu dutegereje muri Afurika no ku Isi hose.”
Muri 2027 kandi ibi bihugu bizakira imikino yanyuma ya CAN , akaba aribwo iyi mikino izaba ibereye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba kuva mu 1976.
Algeria niyo yaherukaga kwakira iyi mikino muri 2023 aho Senegal ariyo yegukanye igikombe itsize Algeria Penaliti 5-4.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *