skol
fortebet

CHAN2024: Abakinnyi 26 b’Amavubi bahamagariwe kwitegura Djibouti

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Frank Torsten Spittler yahamagaye abakinnyi 26 azifashisha mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), aho u Rwanda ruzahura na Djibouti.

Sponsored Ad

Iyi mikino yombi izabera i Kigali tariki ya 27 na 31 Ukwakira 2024 kuri Stade Amahoro.

Uru rutonde rugaragaraho amazina asanzwe yiganjemo ayahamagawe mu ikipe nkuru iri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika by’umwihariko iheruka yakinnye na Bénin.

Harimo kandi n’abahamagawe ku nshuro ya mbere mu ikipe nkuru nk’umunyezamu Habineza Fils wa Etoile de L’Est yo mu Cyiciro cya Kabiri, ukubutse muri Tanzania mu mikino ya CECAFA U20 aho yanigaragaje bikomeye.

Hari kandi na mugenzi we Ndayishimiye Didier wa AS Kigali na we bari kumwe muri iyo kipe.

Si abo gusa kuko hari n’amazina akomeye atagaragaye nka Hakizimana Muhadjiri wa Police FC ndetse na Niyonzima Olivier Seif wa Rayon Sports.

Muri rusange, uru rutonde rw’agateganyo rugizwe n’abanyezamu bane aribo Hakizimana Adolphe (AS Kigali), Muhawenimana Gad (Gorilla FC), Niyongira Patience (Police FC) na Habineza Fils (Etoile de L’Est).

Ba myugariro bagizwe na Fitina Omborenga (Rayon Sports), Byiringiro Gilbert (APR FC), Ishimwe Christian (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Niyigena Clement (APR FC), Nshimiyimana Yunusu (APR FC), Hirwa Jean (Bugesera FC) na Ndayishimiye Thierry (AS Kigali).

Abakina hagati barangajwe imbere na Muhire Kevin (Rayon Sports), Ndayishimiye Didier (AS Kigali), Ruboneka Bosco (APR FC), Iradukunda Simeon (Police FC), Ngabonziza Pacifique (Police FC) na Ndikumana Fabio (Marine FC).

Abataha izamu ni Niyibizi Ramadhan (APR FC), Tuyisenge Arsène (APR FC), Dushimimana Olivier (APR FC), Mugisha Gilbert (APR FC), Iraguha Hadji (Rayon Sports), Kabanda Serge (Gasogi United), Mbonyumwami Taiba (Marine FC) na Iyabivuze Osée.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izatangira umwiherero ku wa Mbere, tariki 21 Ukwakira 2024.

U Rwanda rugiye gushaka uko rwakongera gukina CHAN ruherukamo mu 2021, ni nyuma y’uko rutakinnye iya 2022 [yabaye mu 2023] nyuma yo gusezererwa na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma.

Kuri iyi nshuro, ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.

Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa