skol

Chelsea FC irashaka kugurisha abakinnyi 6 kugira ngo igure rutahizamu wifuzwa na benshi

Yanditswe: Thursday 27, May 2021

Ikipe ya Chelsea irakataje mu rugamba rwo gushaka rutahizamu ukomeye aho kuri ubu bivugwa ko ishaka uwahoze ari umukinnyi wayo Romelu Lukaku ariko ikabanza kugurisha abakinnyi 6.

Chelsea irifuza kugurisha Tammy Abraham n’abandi bakinnyi 5 kugira ngo ibone Romelu Lukaku,ushobora gutandukana na Inter Milan kubera ikibazo cy’amikoro.

Chelsea iri kwitegura umukino wa nyuma wa Champions izahangana na Manchester City i Lisbon kuri uyu wa gatandatu ariko ntibiyibuza gukomeza gushaka abakinnyi bo kwifashisha mu mwaka w’imikino utaha.

Umuherwe Roman Abramovich arifuza kubaka ikipe iri ku rwego rwo gutwara Premier League ariyo mpamvu asaba Thomas Tuchel kumubwira rutahizamu ukomeye yifuza ngo amugure.

Chelsea yifuje kuva kera Lukaku kuko na mbere y’uko United imugura yari ku isoko imukeneye.

Jorginho niwe ufite ibitego byinshi muri Chelsea aho afite ibitego 7 kandi akina hagati ariyo mpamvu Tuchel ashaka rutahizamu kurusha undi mukinnyi wese.

Rutahizamu wa Tottenham,Harry Kane n’uwa Borussia Dortmund witwa Erling Haaland bose barifuzwa na Chelsea gusa Lukaku niwe uri hejuru yabo bose ku rutonde.

Uyu mubiligi wamaze imyaka 3 muri Chelsea ariko akirukanwa na Jose Mourinho akerekeza muri Everton,amaze igihe ari hejuru mu gutsinda ibitego I Burayi ariyo mpamvu buri wese amwifuza.

Amakuru aravuga ko abakinnyi nka Kepa Arrizabalaga, Callum Hudson-Odoi, Ross Barkley, Ruben Loftus-Cheek,Tammy Abraham n’undi umwe utavuzwe aribo bazagurishwa kugira ngo hakusanywe amafaranga yo kugura Lukaku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa