skol
fortebet

Chelsea FC yaguzwe n’umuherwe mushya wayihaye isezerano rikomeye

Yanditswe: Monday 30, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwe Todd ​​Boehly yamaze kuba nyiri Chelsea nyuma yo gutangazwa ku mugaragaro uyu munsi ko yatsinze abo bapiganaga 250 kugira ngo bagure iyi kipe.
The Blues yemeje ko ihuriro riyobowe n’uyu munyamerika w’imyaka 46 ryatangiye kuyobora iyi kipe nyuma yo kuyigura akayabo k’asaga miliyari 4 z’amapawundi.
Imyaka 19 Umurusiya Roman Abramovich yari amaranye Chelsea yashyizwe ku iherezo nyuma yo gufata icyemezo cyo kuyigurisha mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’ibihano yafatiwe n’Ubwongereza nyuma (...)

Sponsored Ad

Umuherwe Todd ​​Boehly yamaze kuba nyiri Chelsea nyuma yo gutangazwa ku mugaragaro uyu munsi ko yatsinze abo bapiganaga 250 kugira ngo bagure iyi kipe.

The Blues yemeje ko ihuriro riyobowe n’uyu munyamerika w’imyaka 46 ryatangiye kuyobora iyi kipe nyuma yo kuyigura akayabo k’asaga miliyari 4 z’amapawundi.

Imyaka 19 Umurusiya Roman Abramovich yari amaranye Chelsea yashyizwe ku iherezo nyuma yo gufata icyemezo cyo kuyigurisha mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’ibihano yafatiwe n’Ubwongereza nyuma y’uko Uburusiya buteye Ukraine.

Mu cyumweru gishize nibwo akayabo ka miliyari 4.25 z’amapawundi Boehly yaguze iyi kipe kemewe na Premier League na Guverinoma y’Ubwongereza ahita yemererwa kuyigiraho uburenganzira busesuye.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wemeje uku kugurishwa kwa Chelsea,nyuma y’uko hari ubwoba bw’uko pasiporo ya Abramovich yo muri Portugal ishobora guhagarika ayo masezerano.

Umuherwe w’Umurusiya Abramovich ari ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi kandi hari impungenge z’uko abayobozi bakuru b’i Burayi bahagarika iki gikorwa.

Habayeho ubwumvikane ndetse iyi kipe yahinduriwe ba nyirayo ku mugaragaro nyuma y’aho Boehly aje ku mwanya wa mbere atsinze abandi bantu 250 bashakaga Chelsea gusa bwa nyuma yasigaye ahatanye n’abapiganwa batatu.

Itangazo ryatanzwe na Boehly rigira riti: “Twishimiye kuba ba nyiri ikipe y’umupira w’amaguru ya Chelsea bashya.

"Twese turimo 100%,buri munota kuri buri mukino. Icyerekezo cyacu nka ba nyiri ikipe kirasobanutse: turashaka gushimisha abafana.

Hamwe no kwiyemeza kuzamura ikipe y’abakiri bato no gushaka impano nziza, gahunda yacu y’ibikorwa ni ugushora imari muri iyi kipe igihe kirekire kandi tukubaka amateka adasanzwe ya Chelsea yo gutsinda.

Njye ku giti cyanjye ndashaka gushimira abaminisitiri n’abayobozi muri guverinoma y’Ubwongereza, ndetse na Premier League, ku bw’imirimo yose bakoze kugira ngo ibi bishoboke."

Ikipe ya Chelsea yari imaze iminsi iri mu bihano byo kutemerwa kugura abakinnyi no kubongerera amasezerano ndetse n’amafaranga yayo yari yarafatiriwe.

Kugira ngo igurishwe,habanje haboneka icyemezo cya Roman Abramovich cy’uko nta faranga na rimwe azigera asaba iyi kipe nimara kugurishwa ndetse ayo yaguzwe yose arahita ahabwa abagizweho ingaruka n’intambara Uburusiya bwashoye kuri Ukraine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa