skol
fortebet

Chelsea igiye kugarura rutahizamu wayikozemo amateka

Yanditswe: Thursday 22, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea imaze iminsi mu biganiro byo kugarura uwahoze ari kizigenza wayo Eden Hazard utarahiriwe n’ubuzima bwo muri Real Madrid amazemo imyaka 2.
Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Chelsea bwateye intambwe bwegera Real Madrid buyisaba ko yabasubiza uyu mukinnyi wayerekejemo aguzwe akayabo ka miliyoni 100 z’amayero.
Hazard yerekanwe muri Real Madrid imbere y’abafana 50,000 muri Kamena 2019 nyuma yo kuyerekezamo abishaka cyane ko yahishuye ko yakuze ariyo kipe afana kubera ko Zinedine (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea imaze iminsi mu biganiro byo kugarura uwahoze ari kizigenza wayo Eden Hazard utarahiriwe n’ubuzima bwo muri Real Madrid amazemo imyaka 2.

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Chelsea bwateye intambwe bwegera Real Madrid buyisaba ko yabasubiza uyu mukinnyi wayerekejemo aguzwe akayabo ka miliyoni 100 z’amayero.

Hazard yerekanwe muri Real Madrid imbere y’abafana 50,000 muri Kamena 2019 nyuma yo kuyerekezamo abishaka cyane ko yahishuye ko yakuze ariyo kipe afana kubera ko Zinedine Zidane afata nk’icyitegererezo cyane ariyo yakiniraga.

Uyu mukinnyi w’imyaka 30 yagowe n’ubuzima muri Real Madrid ndetse ntacyo arayimarira kuko ahora mu mvune ariyo mpamvu Chelsea ishaka kongera kumwisubiza ku giciro cyo hasi.

Ikinyamakuru AS cyo muri Espagne cyavuze ko Chelsea igeze kure ibiganiro ndetse ngo mu minsi mike bishobora kurangira Hazard ayigarutsemo.

Icyakora ngo Real Madrid imukomeyeho cyane kuko iri gusaba Chelsea miliyoni zisag 60 z’amayero kandi nayo ntiyamwizera ubu kuko yazahajwe n’imvune.

Ikindi kivugwa nuko Hazard ari gusaba umushahara uri hejuru w’ibihumbi 416 by’amapawundi ku cyumweru kandi ngo Chelsea ntiyiteguye kuyamwishyura.

Amakuru aravuga ko umuherwe nyiri Chelsea,Roman Abramovich ashaka rutahizamu ukomeye aho ahanze amaso uwa Borussia Dortmund na Norway witwa Erling Haaland.

Amakuru aravuga ko uyu muherwe abona Mason Mount, Kai Havertz, Timo Werner, Christian Pulisic na Hakim Ziyech baziba icyuho cya Hazard ariko ntawashobora gutsinda ibitego byinshi.


Hazard ashobora kugaruka muri Chelsea

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa