skol
fortebet

Chelsea na Villarreal zabaye ikipe za nyuma zageze muri 1/4 cya Champions League

Yanditswe: Thursday 17, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, Chelsea yashyize ibibazo bo hanze y’ikibuga biyugarije kugira ngo ishake umwanya muri kimwe cya kane kirangiza muri Champions League ubwo yatsindiraga mu rugo Lille ibitego 2-1 byiyongera kuri 2-0 yayitsinze mu mukino ubanza biba 4-1.
Bitewe n’ingaruka z’ibihano leta y’Ubwongereza yafatiye nyir’ikipe akaba umuherwe w’Umurusiya Roman Abramovich, iyi kipe yo mu mujyi wa London yatangiye nabi igice cya mbere itsinzdwa igitego cya Burak Yilmaz kuri penaliti ku munota wa 38. (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu, Chelsea yashyize ibibazo bo hanze y’ikibuga biyugarije kugira ngo ishake umwanya muri kimwe cya kane kirangiza muri Champions League ubwo yatsindiraga mu rugo Lille ibitego 2-1 byiyongera kuri 2-0 yayitsinze mu mukino ubanza biba 4-1.

Bitewe n’ingaruka z’ibihano leta y’Ubwongereza yafatiye nyir’ikipe akaba umuherwe w’Umurusiya Roman Abramovich, iyi kipe yo mu mujyi wa London yatangiye nabi igice cya mbere itsinzdwa igitego cya Burak Yilmaz kuri penaliti ku munota wa 38.

Lille yari yihaye amahirwe yo kugaruka mu mukino nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 mu mukino ubanza wabereye kuri Stamford Bridge mu kwezi gushize, ariko Christian Pulisic yaje kuyica intege yishyurira Chelsea igitego ku munota wa 45 w’umukino.

Mu gice cya kabiri,Chelsea yaje ishaka kwihaniza Lille iyitsinda igitego cya 2 cya kapiteni Azpilicueta ku munota wa 71.

Lille yatwaye gikombe cya Ligue 1 mu mwaka w’imikino ushize, yateye intambwe yo gusohoka muri Champions League nkuko byagendekeye Paris Saint-Germain mu cyumweru gishize.Ibi bivuze ko nta kipe y’Abafaransa izakina kimwe cya kane cy’irangiza.

Ku rundi ruhande,Chelsea yabaye ikipe ya gtatu ya Premier League yageze muri iki cyiciro nyuma ya Liverpool na Manchester City zabonye itike mu cyumweru gishize.

Umutoza Thomas Tuchel yari yashimangiye ko nta rwitwazo rushoboka ku ikipe ye nubwo The Blues isigaye mu gihirahiro nyuma y’uko umutungo wa Abramovich ufatiriwe, gusa Chelsea ikaba yemerewe gukomeza gukina kubera ko guverinoma y’Ubwongereza yayihaye uruhushya rwihariye.

Babujijwe kugurisha amatike kandi babwiwe ko badashobora gukoresha amafaranga arenga 20.000 ($ 26,300) ku giciro cy’ingendo zijya ku mukino wo hanze.

Ku rundi ruhande,Villarreal yatunguye bikomeye Juventus iyisanze mu rugo,iyitsinda ibitego 3-0 byose byinjiye guhera ku munota wa 78.

Igitego cya mbere cyabonetse kuri penaliti yatsinzwe na Gerrard Moreno hanyuma Pau Torres atsinda igitego cya 2 ku munota wa 85.Ku munota wa 90 Danjuma yatsinze igitego cya 3 nabwo kuri Penaliti.Mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1.

Muri 1/4 cy’irushanwa rya UEFA Champions League,hahuriyemo amakipe 3 yo mu Bwongereza,3 yo muri Espagne n’iyo mu Budage na Portugal.

Amakipe yakomeje ni Bayern Munich,Benfica,Liverpool,Chelsea,Manchester City,Real Madrid,Villarreal na Atletico Madrid.

Tombola y’uko amakipe azahura muri ¼ ,izaba kuwa Gatanu, kuya 18 Werurwe 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa