Chelsea yaciye agahigo ko kugura umunyezamu uhenze kurusha abandi mu mateka y’isi
Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018
Ikipe ya Chelsea yamaze kumvikana na Athletic Bilbao ku munyezamu wayo w’umunya Espagne Kepa Arrizabalaga ku kayabo ka miliyoni 72 z’amapawundi,byamugize umunyezamu wa mbere uhenze mu mateka y’isi.
Ikipe ya Chelsea yamaze kwemera kwishyura amafaranga yasabwaga kugira ngo Athletic Bilbao irekure uyu munyezamu wayo Kepa Arrizabalaga byatumye ihita ica agahigo ko kuba ariyo kipe ifite umunyezamu uhenze kurusha abandi mu mateka ya ruhago.
Kepa Arrizabalaga w’imyaka 23 agiye gukuraho agahigo kari kashyizweho na Allison Becker mu kwezi gushize waherukaga kugurwa akayabo ka 66 n’ibihumbi 800 by’amapawundi ava muri AS Roma yerekeza muri Liverpool.
Kepa Arrizabalaga yamaze kugurwa akayabo ka miliyoni 72 z’amapawundi ndetse arakora ikizamini cy’ubuzima uyu munsi saa yine z’amanywa.
Kepa yagombaga kwerekeza muri Real Madrid mu kwezi kwa mbere aguzwe miliyoni 17 zonyine Zidane arabyanga none nyuma y’amezi 7 gusa aguzwe akayabo ka miliyoni 72.
Kuza k’uyu munyezamu biraca amarenga ko Thibaut Courtois arerekeza mu ikipe ya Real Madrid cyane ko yari yaranze kugaruka mu myitozo ya Chelsea kugira ngo ahatirize bamurekure.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *