Ikipe ya Chelsea yamaz kumvikana na Leicester ku bijyanye no kugura myugariro wayo ukiri muto,Wesley Fofana.
The Blues izishyura miliyoni 70 z’ama pound nk’igiciro cy’uyu mukinnyi hiyongereyeho andi azatangwa nyuma bitewe nuko azitwara.
Ikipe ya Chelsea imaze ibyumweru byinshi ishakisha uyu myugariro ndetse yananijwe bikomeye na Leicester ariko byarangiye imwegukanye.
Fofana arasinya amasezerano y’imyaka itandatu azageza muri 2028 kuri Stamford Bridge.
Ikipe ya Chelsea yari yiteguye (…)

Ikipe ya Chelsea yari yiteguye kubivamo nyuma yo gutanga igiciro cya gatatu cya miliyoni 70 z’ama pound,Leicester ikayanga ku wa kabiri.
Ariko nyuma yo kwisubiraho igatanga igiciro cya kane,Leicester yemeye kurekura uyu mukinnyi wifuzaga nawe kwigendera.
Fofana yasobanuriye Brendan Rodgers ko yifuza cyane kujya mu ikipe ya Thomas Tuchel ubwo yamushakaga bwa mbere muri uku kwezi.
Uyu mukinnyi w’Ubufaransa mu batarengeje imyaka 21 yakuwe mu ikipe mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Leicester yatsindwaga na Southampton ibitego 2-1 nyuma yo kuvuga ko atari mu mwuka mwiza wo gukina.
Umutoza Rodgers mbere yemeje ko Fofana nta ruhare azagira mu mukino wa Leicester na Chelsea uraba uyu munsi.
Bateganyaga ko amafaranga azagurwa Fofana yose azarenga miliyoni 80 z’amapawundi.
Benshi mu bakunzi ba ruhago batunguwe n’amafaranga Chelsea yemeye gutanga kuko Fofana ari umukinnyi usanzwe ndetse utarahamagarwa mu ikipe nkuru y’Ubufaransa.
Nubwo isoko ryo kugura abakinnyi ryihagazeho,Fofana utaragira ubunararibonye yibajijweho kubera akayabo yaguzwe.
Fofana werekeje muri Chelsea

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *