skol
fortebet

Chelsea yahombye umukinnyi yari yiteze kuzagenderaho mu busatirizi

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 08, Aug 2023

Chelsea yahombye umukinnyi yari yiteze kuzagenderaho mu busatirizi

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu Christopher Nkuku wa Chelsea uheruka kugira ikibazo cy’imvune bari mu mikino ya gicuti,yabazwe ndetse ashobora kuzamara igihe kinini adakina.

Amakuru aravuga ko uyu mufaransa w’umuhanga azamara hafi amezi 4 adakoza umupira ku kirenge kubera iyi mvune y’ivi yagize.

Iki n’igihombo gikomeye kuri Chelsea n’umutoza wayo Mauricio Pochettino bashaka kugaruka mu myanya myiza muri shampiyona by’umwihariko mu makipe ane ya mbere akina Champions League.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 20 Kamena 2023, ni bwo Chelsea FC yatangaje ko iri hafi kwinjiza Christopher Nkunku mu bakinnyi bayo ku masezerano azamara imyaka itandatu ahereye ku wa 1 Nyakanga 2023.

Nkunku yatangiye kwifuzwa na Chelsea mu Ukuboza 2022, ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka akora ibizamini by’ubuzima byakozwe bucece. Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yavuye muri Leipzig, atanzweho miliyoni 53 z’amapawundi.

Nkunku yitezweho kongera imbaraga mu busatirizi bwa Chelsea FC. Ni umukinnyi wakuriye mu ishuri rya ruhago mu Bufaransa, Clairefontaine, atangira gukina nk’uwabigize umwuga muri Paris Saint-Germain.

Yayikiniye imikino 78 ndetse ayifasha no kwegukana ibikombe bitatu bya Ligue 1 na bibiri by’Igihugu, mbere yo kujya muri Leipzig yo mu Budage mu 2019 aho yavuye ayihesheje ibikombe bibiri bya DFB Pokal.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa