skol
fortebet

Chelsea yasinyishije Joao Felix imukuye muri Atletico Madride irekura Conor Gallagher

Yanditswe: Wednesday 21, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yasinyishije umunya-Porutugali Joao Felix imukuye muri Atletico Madrid yo muri Espanye kuri Miliyoni 45 z’amapwundi, irekura Umwongereza Conor Gallagher kuri milliyoni 33 z’amapawundi.

Sponsored Ad

Felix, w’imyaka 24, yasinye amasezerano y’imyaka irindwi muri Chelsea ibarizwa mu mugi wa Londre ,ku kibuga Stamford Bridge.
Felix yagize icyo atangaza nyuma yo kongera kugaruka muri iyi kipe yaherukagamo muri 2023.
ati: "Nishimiye kugaruka muri Chelsea kandi si njye uzabona ntagiye gukina"
Kurundu ruhande Conor Gallagher, winjiye muri Chelsea afite imyaka 5, yabisikanye na Felix yerekeza muri Atretico Madride.
Conor Gallagher yari ageze mu mwaka wanyuma w’amasezerano, Chelsea yirindaga ko yazagenda kubuntu mu mpeshyi itaha.
Gallagher yanditse kuri Instagram ati: "Ndashimira buri wese muri Chelsea, watumye inzozi zanjye ziba impamo."byari ibyagaciro kwambara umwenda wa Chelsea "kandi ni inzozi zabaye impamo kuba Kapiteni w’ikipe ya Chelsea."



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa