Chelsea yatangaje umutoza usimbura Antonio Conte wahise agura umukinnyi mushya
Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018
Nubwo byavugwaga mu binyamakuru,uyu munsi nibwo Chelsea FC yabigize impamo ko umutoza Maurizio Sarri ariwe mutoza mushya wayo wasinye amasezerano y’imyaka 3 ahita asinyisha umukinnyi Jorginho amwambuye Manchester City yamwirutseho igihe kirekire.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Maurizio Sarri yagizwe umutoza mushya wa Chelsea usimbura Antonio Conte wirukanwe mu minsi ishize yaratangiye gukoresha imyitozo.
Sarri watozaga Napoli umwaka ushize,yakoze gapapu ahita asinyisha umukinnyi yari abereye umutoza witwa Jorginho wifujwe igihe kirekire na Pep Guardiola utoza Manchester City.
Jorginho yaguzwe akayabo ka miliyoni 57 z’amapawundi nyuma yo guteza umwuka mubi mu bayobozi ba Manchester City bavuze ko uyu musore agiye kwerekeza muri Chelsea atabikunze nyamara yifuza kwigira muri Manchester City.
Maurizio Sarri afite akazi katoroshye ko kongera guhuza abakinnyi aho asabwa kuganiriza Eden Hazard na Courtois bakareka kwerekeza muri Real madrid ndetse akagura rutahizamu Gonzalo Huguain muri Juventus.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *