
Chelsea yatsinze Los Angeles FC ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wo mu Itsinda D mu Gikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Iri rushanwa riri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ku nshuro ya mbere ryitabiriwe n’amakipe 32, agabanyije mu matsinda umunani.
Uyu mukino watangiye utuje cyane amakipe yombi yigana bityo ukanagenda gake ariko iyi kipe yo mu Bwongereza igerageza gusatira.
Ku munota wa 34, Pedro Neto yazamukanye umupira yihuta acenga myugariro atera ishoti rikomeye atsinda igitego cya mbere.
Igice cya mbere cyarangiye Chelsea FC yatsinze Los Angeles FC igitego 1-0.
Iyi kipe y’i Londres yakomeje gukina neza no kwiharira umupira cyane mu ntangiriro z’igice cya kabiri.
Icyakora kubona ibitego byakomeje kugorana kuko Jackson yahushaga uburyo yabonaga.
Iyi kipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahushwaga bikomeye cyane ko no kugera mu izamu rya Chelsea byari ikibazo gikomeye.
Mu minota 70, iyi kipe yo mu Bwongereza yihariraga umupira cyane ariko Liam Delap wasimbuye Jackson nawe akomeza kubihusha.
Cole Palmer yazamukanye umupira awucomekera Delap wawuhinduye imbere y’izamu usanga Enzo Fernández atsinda igitego cya kabiri, ku munota wa 79.
Umukino warangiye Chelsea yatsinze Los Angeles FC ibitego 2-0 itangira neza iri rushanwa.
Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye Saa cyenda z’igicuku, warangiye Flamengo yo muri Brésil itsinze Esperance de Tunis yo muri Tunisie ibitego 2-0.
Ni mu gihe Benfica yanganyije na Boca Juniors ibitego 2-2 mu Itsinda C.
Umukino wa kabiri, Chelsea FC izakina na Flamengo ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *