skol
fortebet

Chelsea yateye gapapu Arsenal ku mukinnyi yari hafi gusinyisha

Yanditswe: Wednesday 29, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea,yateye gapapu Arsenal iyitwara umukinnyi ukina asatira Raphinha bari hafi kumvikana ku biciro ngo ayerekezemo.
Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza ngo Chelsea yemeye amafaranga asaga miliyoni 55 z’amapawundi ikipe ya Leeds yifuzaga kuri Raphinha.
Raphinha yari yiteguye kwerekeza muri Arsenal ndetse byavugwaga ko yamaze kumvikana nayo ku byerekeye umushahara n’ibindi azahabwa.
Arsenal ntiyemeraga gutanga miliyoni 55 z’amapawundi ikipe ya Leeds yayisabaga ariko (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea,yateye gapapu Arsenal iyitwara umukinnyi ukina asatira Raphinha bari hafi kumvikana ku biciro ngo ayerekezemo.

Nk’uko ikinyamakuru The Athletic kibitangaza ngo Chelsea yemeye amafaranga asaga miliyoni 55 z’amapawundi ikipe ya Leeds yifuzaga kuri Raphinha.

Raphinha yari yiteguye kwerekeza muri Arsenal ndetse byavugwaga ko yamaze kumvikana nayo ku byerekeye umushahara n’ibindi azahabwa.

Arsenal ntiyemeraga gutanga miliyoni 55 z’amapawundi ikipe ya Leeds yayisabaga ariko Chelsea yaje ku munota wa nyuma yemera gutanga ayo mafaranga hanyuma Arsenal iva mu irushanwa ityo.

Iki ni igihombo gikomeye kuri Mikel Arteta, wari wizeye kurangiza isoko rye ryo mu mpeshyi asinyisha Raphinha, Gabriel Jesus na Lisandro Martinez.

Nubwo Gunners yari yiteguye kwakira uyu mukinnyi,Chelsea yabyivanzemo ihita yishyura Leeds ndetse byitezwe ko mu masaha make iratangaza ko yamwegukanye cyane ko yo yamaze kumvikana na Leeds yakiniraga.

Arsenal yamaze kumvikana na Gabriel Jesus gusa biravugwa ko na myugariro Lisandro Martinez yari hafi kubona nawe Manchester United ishobora kubyivangamo ikamutwara.

Amakuru ahari nuko Arsenal igiye kugerageza gushaka undi mukinnyi usatira aca ku ruhande aho ishobora kureba kuri Richarlison wa Everton,Noa Lang wa Club Brugge na Ousmane Dembele wa FC Barcelona.

Ku rundi ruhande,ikipe ya Chelsea yashakaga Raheem Sterling wa City,Richarlison wa Everton ndetse byavugwaga ko na Neymar Jr imwifuza ariko kuba iri hafi kubona Raphinha biragaragaza ko aba ishobora kubavaho.

Ibitekerezo

  • Ubundi iyo niyo Chelsea tuzi kuri gapapu no1

    Ubundi iyo niyo Chelsea tuzi kuri gapapu no1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa