skol
fortebet

Chelsea yatije Sterling ibura Victor Osimhen ibona Jardon Sancho

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi wa nyuma w’isoko ry’igura n’igurisha mu Gihugu cy’u Bwongereza ikipe ya Arsenal yatijwe Raheem Sterling avuye muri Chelsea mu gihe Victor Osimhen wifuzwaga na Chelsea yagumye muri Napol, ibona Jardon Sancho.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu saa Sita z’ijoro nibwo isoko ryigura n’igurisha ryafunze mu Gihugu cy’u Bwongereza aho amakipe amwe namwe yagiye yigaragarza ku munsi wanyuma.
Mu bakinnyi batunguranye harimo Sterling wari usanzwe akinira ikipe ya Chelsea,gusa iy’ikipe ntifuzaga ku mugumana.

Ku munota wanyuma Sterling yerekeje muri Arsenal ku ntuzanyo.
Sterlinga yagize icyo atangaza nyuma y’uko ageze muri Arsenal.
Yagize ati” kwerekeza muri Arsenal ni ibyishimo ntabona uko mbisobanura ,mbisubiremo ibi ni ibintu byiza kurinjye”
Umuyobozi wa Arsenal Edu yabajijwe impamvu yo gusinyisha Sterling.
Edu yagize ati” N’ibyagaciro gusinyisha Sterling kuko amenyereye shampiyona kurusha undi wese ,yakinnye Champions League inshuro zitandukanye,yari akenewe”.

Nyuma yo gutanga Sterlinga muri Aresnal ikipe ya Chelsea yumvikanya na Machester United kuri Jadon Sancho.
Chelsea yatanze ubusabe mu ikipe ya Man United inshuro ebyiri ,birangira bumvikanya ko Sancho atizwa muri iy’ikipe ya Chelsea.
Mubyo bumvikanye harimo ko mu gihe ikipe ya Chelsea yaba isoje hati y’umwanya wa mbere kugera ku mwanya wa 14 muri Shampiyona y’u Bwongerza yahita igura uy’umukinnyi.

Mu gihe yaba aguzwe na Chelsea yazatangwaho Miliyoni 20 z’amapawundi ashobora kwiyongera aka 25 mu gihe Sacho yatanga umusaruro.
Kurundi ruhande Chelsea yufuzaga rutahizamu w’umunya-Nigeria Victor Osimehn gusa ntago byakunze kuko uy’umukinnyi yagumye muri Napol yo mu Gihugu cy’u Butaliyani.
Mu bandi bakinnyi babonye amakipe ku munsi wanyuma w’irisoko , harimo Almando Broja wavuye muri Chelsea atizwa muri Everton ,harimo no kuzamugura Miliyoni 30 z’amapawundi.

Umwongereza Reiss Nelson wa Arsenal yatijwe muri Fulham.

Trevoh Chalobah yavuye muri Chelsea yerekeza mu ikipe ya Crystal Palace mu gihe Ivan Toney yaagurishijwe muri Al Ahli yo muri Saudi Arabia avuye muri Brentford kuri Miliyoni 40 z’amapawundi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa