Choupo Moting yanze gukinira Cameroon yahawe umwanya kubera ibyo ashinja umutoza wayo
Yanditswe: Sunday 06, Feb 2022

Umukinnyi Eric Maxim Choupo-Moting usanzwe ari rutahizamu wa Bayern Munich yanze kubanza mu kibuga ku mukino Cameroon yaraye ikinnye na Burkina Faso kubera kurakarira umutoza we.
Choupo-Moting yatangaje ko impamvu yanze gukina uyu mukino ari uko umutoza wa Kameruni Toni Conceicao yamusuzuguye mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu akamwima umwanya wo gukina.
Uyu mukinyi w’imyaka 32 yakiniye wa Cameroon,yagaragaye mu mikino ine ibanza yo muri iki gikombe cya Afurika kiri kuba ku nshuro ya 33 ariko (...)
Umukinnyi Eric Maxim Choupo-Moting usanzwe ari rutahizamu wa Bayern Munich yanze kubanza mu kibuga ku mukino Cameroon yaraye ikinnye na Burkina Faso kubera kurakarira umutoza we.
Choupo-Moting yatangaje ko impamvu yanze gukina uyu mukino ari uko umutoza wa Kameruni Toni Conceicao yamusuzuguye mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu akamwima umwanya wo gukina.
Uyu mukinyi w’imyaka 32 yakiniye wa Cameroon,yagaragaye mu mikino ine ibanza yo muri iki gikombe cya Afurika kiri kuba ku nshuro ya 33 ariko ntabwo yakoreshejwe mu mikino ya kimwe cya kane kirangiza na kimwe cya kabiri.
Yabuze muri 1/4 bahura na Gambiya ubwo Kameruni yatsindaga ibitego 2-0 ari ku ntebe y’abasimbura ariko ntiyakoreshwa no ku mukino iki gihugu cyatsinzwe na Misiri kuri penaliti 3-1 babura ku mukino wa nyuma.
Mbere yo guhatanira umwanya wa gatatu na Burkina, Choupo-Moting yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi baratangira umukino kuri Stade Ahmadou Ahidjo ariko ikipe isohotse, izina rye ntiryaboneka
Asobanura uko byagenze nyuma y’umukino,Choupo Moting yabwiye BBC Sport Afrika ati"By’umwihariko ibyabaye muri kimwe cya kane kirangiza na kimwe cya kabiri ubwo umutoza atanyizeraga, kuri njye byari agasuzuguro .
Naje hano gufasha ikipe gutwara Afcon,ntabwo ndi umukinnyi ukiri muto w’imyaka 18 kandi ndashaka gukina no gutanga byose. Nubaha ibyemezo byose biturutse ku mutoza kuko niwe muyobozi, ariko ibi simbyumva.
“Iyi niyo mpamvu namubwiye ko ntiteguye gukina uyu munsi [Ejo]. Ariko nzahora nezezwa no guhagararira Kameruni. Ntibyari byoroshye. ”
Mu mukino wa Burkina Faso,Cameroon yatsinze ivuye inyuma kuko yinjijwe ibitego bitatu ku busa irabyishyura hanyuma iza gutsinda kuri penaliti 5-3.
Conceiçao yatangarije itangazamakuru nk’uko byavuzwe na CafOnline ati: "Nyuma y’amasaha 48 nyuma yo gukina iminota y’inyongera, sinashoboraga gushyira mu bibazo abakinnyi, niyo mpamvu nahinduye ikipe yanjye.Twabonye abakinnyi benshi bakina iri joro kandi nishimiye imikinire y’abakinnyi benshi."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *