Christian Atsu akomeje kuburirwa irengero nyuma y’iminsi 9 habaye umutingito
Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2023

Wa mukinyi w’umupira w’amaguru Christian Atsu wo muri Ghana ntarashobora kuboneka nyuma y’umutingito wibasiye Turukiya ku wa 06 Gashyantare, nk’uko bivugwa n’umuhagarariye
Atsu ntarabasha kuboneka kuva uyu mutingito wasenya inzu yabagamo mu mujyi wa Hatay.
Mu ntangiriro,ikipe ye ya Hatayspor yari yavuze ko yarokowe “yakomeretse”, ariko hashize umunsi umwe amakuru ahita ahinduka.
Nana Sechere usanzwe ari Hatay, yavuze ko bashoboye kubona icyumba Atsu yarimo kandi ko babonye inkweto ze.
Uyu (...)

Uyu umuhagarariye avuga kandi ko camera zifata amashusho yo mu bushyuhe zerekana ibimenyetso “by’abantu bagera kuri batanu bakiri bazima” munsi y’ibikuta byasenyutse, ariko ko zidashobora kwerekana neza ibi bimenyetso.
Avuga kandi ko “ibintu bigenda gake cyane” kandi ko bakeneye “n’ubundi bufasha, harimo no kubona umusobanuzi [traducteur]”.
Avuga kandi ko “bibabaje” kubona ikipe yo muri Turukiya Atsu akinira “itari kumwe natwe hano mu rugamba rwo gushaka Christian”.
Ati: "Igihagararo cyabo n’ijambo bafite, bifatanyije n’uko basanzwe bazi akarere, byafasha cyane”.
Mu cyumweru gishize, umugore wa Atsu, Claire Rupio, yasabye ko hakoherezwa ibikoresho ku nzu yabagamo yasenyutse.
Ejo ku wa kabiri, Sechere yanditse kuri Twitter ati: "Hashize iminsi umunani nyuma y’uyu mutingito kandi ntiturashobora kubonaChristian.
"Ndi aho uyu mutingito wabereye i Hatay hamwe n’umuryango wa Christian. Ibyo tubona biteye ubwoba kandi biteye agahinda ku bantu bose bagwiriwe n’ibyago”.
Atsu yabaga muri iyo nzu hamwe n’abandi bakinnyi bakinanaga, na bamwe mu bakozi b’ikipe ya Hatayspor.
Bamwe mu barokotse baracyatabarwa nyuma y’iyi mitingito yibasiye amajyepfo ya Turukiya hamwe n’uburasirazuba bwa Syria,bivugwa ko yahitanye abantu barenga 40.000.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *