skol
fortebet

Christian Eriksen ashobora kwakira inkuru mbi cyane nava mu bitaro

Yanditswe: Sunday 13, Jun 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi Christian Eriksen waraye arwariye umutima mu mukino ikipe y’igihugu cye ya Denmark yatsinzwemo na Finland igitego 1-0,ashobora guhagarikwa kuzongera gukina umupira w’amaguru nubwo afite imyaka 29 gusa y’amavuko.

Sponsored Ad

Christian Eriksen yituye hasi ku munota wa 42 w’uyu mukino wabaye ku munsi w’ejo,birakomera cyane ndetse buri wese warebye uyu mukino agira ubwoba ko ashobora gupfa kuko yagize ikibazo cy’umutima.

Akimara kugwa,abaganga bazanye imishini baramuzura hakoreshejwe uburyo bwo gufasha umuntu umutima we wahagaze kuxuka buzwi nka CPR.

Amakuru avuga ko umutima wa Christian Eriksen wahagaze gutera iminota 5 yose ariyo mpamvu byasabye abaganga kumuzura bakoresheje imashini ishitura wongera gutera.

Inkuru nziza yasohotse mu minota mike nuko uyu musore w’umuhanga mu kurema ibitego yajyanwe ku bitaro yagaruye ubwenge ndetse asaba abakinnyi bagenzi be gukomeza umukino nubwo ibitekerezo byabo byari byatakaye barawutsindwa igitego 1-0 na Finland.

Dr Scott Murray, umuhanga cyane mu bijyanye no gukumira indwara z’umutima yavuze ko igihugu cy’Ubutaliyani gifite umwihariko wo kurinda indwara y’umutima mu mupira w’amaguru ndetse bishoboka ko gishobora kutazemera ko Christian Eriksen kongera gukinira Inter Milan muri Serie A.

Yagize ati “Birashoboka cyane ko ririya ari iherezo rye mu mupira w’amaguru.Abataliyani babuza abantu kwitabira imikino igihe bafite ibibazo by’umutima.Bamaze imyaka myinshi babikora,hashize imyaka 20 abahitanwa n’indwara z’umutima bari muri siporo bagabanutse cyane aho bavuye kuri 3% bajya kuri 1%.

Eriksen yavuye mu ikipe yo mu Butaliyani,yakagombye kuba yarabanje kwipimisha cyane mbere yo gukina.Abataliyani ni beza cyane mu gusuzuma ibibazo by’umutima ku bakinnyi.”

Ushinzwe gushakira amakipe Eriksen,Michael Schoots na FA ya Denmark bavuze ko uyu mukinnyi yagarye ubwenge ndetse ari kuvuga nubwo yakorewe ibizamini byinshi mu ijoro.

Muganga Murray yavuze ko Eriksen arakorerwa ibizamini bisaga 5 ku mutima we yaba kureba umuvuduko,impamvu yatumye uhagarara n’ibindi aho amahirwe menshi ari uko ashobora gusabwa kureka umupira kuko akomeje bishobora kuzamuviramo urupfu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa