skol
fortebet

Christian Eriksen wari upfuye akazurwa n’abaganga yashyize hanze ifoto ari mu bitaro

Yanditswe: Tuesday 15, Jun 2021

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Denmark na Inter Milan,Christian Eriksen,yashyize agira ubutumwa atanga ku mbuga nkoranyambaga ndetse anashyira hanze ifoto ye ya mbere nyuma yo kurokoka umutima wari umuhitanye.

Sponsored Ad

Aryamye aho arwariye,Christian Eriksen yavuze ko ameze neza kandi ko akomeje gutora agatege nubwo ngo akeneye kumenya ukuri kose ku byamubayeho.

Kuva yinjijwe ibitaro nyuma y’ibyamubayeho ku wa gatandatu, Christian Eriksen yavuze koazakomeza gushyigikira bagenzi be bakinana muri Denmark muri iri rushanwa rya Euro 2020.

Yanditse kuri Instagram ati: "Muraho mwese!!,Nshimiye cyane buri wese ku ndamukanyo n’ubutumwa nkomeje kubona buturutse mu mpande zose z’isi".

"Bisobanuye byinshi kuri njyewe n’umuryango wanje".

"Meze neza nyuma y’ibyabaye. Ndacyakomeje gufata n’ibindi bipimo mu bitaro, ariko meze neza".

Ubu nzabasha gushyigikira abasore b’ikipe ya Denmark mu mikino iri imbere.Dusengere abanya Denmark."

Muganga ushinzwe kuvura ikipe y’igihugu ya Danemark, Morten Boesen,yavuze ko uyu mukinnyi yari yapfuye ariko kubw’amahirwe babasha kumuzura.

Yagize ati "Yari yagiye, byari byarangiye. Yarapfuye hanyuma arazuka. Ni indwara y’umutima yari imuhitanye....Twakoresheje ubuhanga bwacu turamuzura."

Ibi uyu muganga yabivuze ubwo yarimo asobanura ibyabaye mu ijoro ryo ku wa gatandatu ku mukinnyi Christian Eriksen.

Ku munota wa 43 w’igice cya mbere mu mukino wa mbere w’itsinda Bmu irushanwa rya Euro 2020 hagati ya Denmark na Finland, uyu mukinyni usanzwe akina muri Inter Milan yagiye kwakira umupira wari usubijwe mu kibuga n’amaboko na mugenzi we ahita yitura hasi igikuba kiracika.

Eriksen yataye ubwenge mu mu minota itari mike, abaganga bamwitaho bakikijwe n’abakinyi bagenzi be kugeza yongeye kugarura ubwenge ajyanwa kwa muganga.

Iyi minota yagiye mu bintu biteye ubwoba byabaye mu mateka y’umupira w’amaguru.


Ifoto ya mbere Eriksen yashyize hanze nyuma yo kurwarira umutima mu kibuga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa