Club World Cup: FIFA yinjiye mu kibazo cya Antonio Rüdiger ushinja mugenzi we kumukorera irondaruhu
Yanditswe: Monday 23, Jun 2025
Umutoza wa Real Madrid, Xabi Alonso, yahamije ko Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ryatangiye gukurikirana ikibazo cya Gustavo Cabral wa Pachuca wakoreye irondaruhu myugariro Antonio Rüdiger.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Kamena 2025, ni bwo Real Madrid yo muri Espagne yahuye na Pachuca yo muri Mexique, iyitsinda ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda y’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe.
Nyuma y’uko umukino urangiye, Antonio Rüdiger wa Real Madrid yahuye na mugenzi we Gustavo Cabral, kugira ngo amusuhuze mu rwego rwo kumwereka ko nta mutima mubi.
Gustavo yahise amutuka bigendanye n’uko ari umwirabura, abibajijwe avuga ko yamwise “ikigwari”. Antonio Rüdiger yarakaye abibwira umusifuzi Ramon Abatti na we arabyirengagiza.
Antonio Rüdiger yahise anenga uko umusifuzi yitwaye muri iki kibazo, dore ko na nyuma yo kubivugana uyu musifuzi yahise akora mu ntoki Gustavo nk’aho nta kibazo cyabaye.
Mu kiganiro Umutoza wa Real Madrid, Xabi Alonso, yagiranye n’itangazamakuru yabajijwe kuri iki kibazo, ahamya ko inzego zibishinzwe zatangiye kugikurikirana.
Ati “Muravuga ikibazo cy’irondaruhu ryakorewe Rudiger? Natwe ni byo yatubwiye kandi turamwizera ntabwo ajya abeshya. FIFA yatangiye kubikurikirana kuko ntabwo byemewe.”
Nyuma yo gutsinda uyu mukino Real Madrid yakomeje kuyobora Itsinda H n’amanota ane inganya na Salzburg, Al Hilal ikagira abiri mu gihe Pachuca itarabona inota na rimwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *