Courtois wari wakize imvune ikomeye yongeye kuvunikira mu myitozo
Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2024
Umunyezamu Thibaut Courtois wari wakize imvune yatumye adakina muri uyu mwaka w’imikino,yongeye kugira imvune mu ivi ry’iburyo mu myitozo yo kwitegura kugaruka byatumye azamara andi mezi abiri hanze.
Biteganijwe ko uyu munyezamu atazigera akina muri uyu mwaka w’imikino nyuma y’iyi mvune yagize, kandi yari amaze gukira indi ikomeye cyane ya ACL.
Uyu munyezamu w’imyaka 31 ntarakinira Real Madrid muri uyu mwaka w’imikino ndetse yari yishimiye kugaruka ngo ayifashe gusoza umwaka w’imikino.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo yavunitse bundi bushya bituma ava mu myitozo ari kurira nkuko amakuru abitangaza.
Amakuru yaturukaga muri iyi kipe yari yavuze ko umukino wa La Liga na Athletic Bilbao ku ya 31 Werurwe ariwo uyu mubiligi yagombaga kugarukiraho.
Yagombaga kandi gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya kabiri ya Castilla,kuri wa gatatu ariko birangiye asubiye mu mvune.
Nubwo bivugwa ko azamara amezi abiri hanze,uyu munyezamu arashidikanywaho kuzakina imikino y’igikombe cy’Uburayi muri iyi mpeshyi.
Ni igihombo gikomeye kuri Courtois, wari umukinnyi w’ingenzi wa Carlo Ancelotti kandi yigaragaje nk’umwe mu beza ku isi ku mwanya we.
Real Madrid isa n’iyubatse icyizere cyo kwegukana shampiyona ya Espagne, ariko ihuye n’ingorabahizi ikomeye yo gutakaza uyu kizigenza kandi ifite urugamba rutoroshye muri Champions League.
Muri iri rushanwa izahura na Manchester City muri kimwe cya kane cy’irangiza muri Mata kandi hari ibyiringiro ko Courtois ashobora kugaruka kuri uyu mukino.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *