skol
fortebet

Cristiano Ronaldo agiye gufungura Hoteli y’akataraboneka mu mujyi wa Paris [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Sep 2018

Sponsored Ad

Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ubucuruzi bw’amahoteli,kabuhariwe Cristiano Ronaldo yatangaje ko mu minsi iri imbere agiye gufungura hoteli y’inyenyeri 4 mu mujyi wa Paris nini muri hoteli ze,azafatanya na kompanyi ya Pestana Hotel Group.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wa Juventus akomeje kwagura ubucuruzi bushingiye ku mahoteli aho yatangaje ko agiye gufungura hoteli y’ibyumba 210 mu mujyi wa Paris hafi y’umugezi wa Gauche (Gauche River).

Kubaka iyi hoteli bizatwara akayabo ka miliyoni 53,4 z’amapawundi aho azatanga igice na Pestana Hotel Group igatanga ikindi mu kubakwa kw’iyi hoteli.

Cristiano Ronaldo yatangaje ko kubaka hoteli mu mujyi wa Paris ari igitekerezo cyiza kuko ari umwe mu mijyi isurwa cyane ku isi ndetseyizeye ko mu mwaka wa 2021 izaba yuzuye.

Yagize ati “Ni ibintu byumvikana kuba hoteli Pestana CR7 igiye kubakwa mu mujyi wa Paris kuko uyu ni umujyi uri mu zisurwa cyane ku isi.”

Uhagararariye Pestana Hotel Group we yemeje ko ari igitekerezo cyiza kuba bagiye gufungura iyi hoteli I Paris kuko ba mukerararugendo bakunda uyu mujyi ndetse bigeye kuzamura iyi kompanyi ndetse na Cristiano Ronaldo.

Pestana CR7 ni uruhurirane rw’amahoteli aho kuri ubu ifite andi mahoteli i Lisbon n’ahitwa Funchal muri Madeira havuka Cristiano Ronaldo.
Iyi ni hoteli ya 6 Cristiano afatanyije na Pestana aho bafite gahunda yo gufungura andi mahoteli mu mujyi wa Madrid na Ibiza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa