skol
fortebet

Cristiano Ronaldo agiye kujya ahembwa umushahara uruta uwa Mbappe,Messi na Neymar Jr uyiteranyije

Yanditswe: Monday 02, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo aheruka kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia ku masezerano azageza muri Kamena 2025.
Ikipe ya Al Nassr yiyemeje kuzajya ihemba Cristiano Ronaldo miliyoni 214 z’amadolari ku mwaka ahita arusha umushahara wa Messi,Mbappe na Neymar Jr uyiteranyije yose.
Al Nassr FC ibinyujije kuri Twitter,yanditse iti "Amateka yakozwe. Iri sinyisha ntabwo rizatuma ikipe yacu igera kuri byinshi gusa ahubwo bizatuma na shampiyona yacu irebwa, igihugu cyacu ndetse (...)

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo aheruka kwerekeza mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia ku masezerano azageza muri Kamena 2025.

Ikipe ya Al Nassr yiyemeje kuzajya ihemba Cristiano Ronaldo miliyoni 214 z’amadolari ku mwaka ahita arusha umushahara wa Messi,Mbappe na Neymar Jr uyiteranyije yose.

Al Nassr FC ibinyujije kuri Twitter,yanditse iti "Amateka yakozwe. Iri sinyisha ntabwo rizatuma ikipe yacu igera kuri byinshi gusa ahubwo bizatuma na shampiyona yacu irebwa, igihugu cyacu ndetse n’abakibyiruka abahungu n’abakobwa kuba beza."

Uyu mugabo wari umaze imyaka ikabakaba 20 akina I Burayi,agiye gukorera amafaranga mu ikipe ya All Nassr, izajya imuhemba akayabo ka miliyoni 200 z’amayero ku mwaka,angana na miliyoi 214 z’amadolari n’arenga 173 z’amapawundi ku mwaka.

Ronaldo azajya ahembwa 4,000,000Frw ku munota cyangwa 240,000,000Frw ku isaha nkuko amakuru abivuga.

Ronaldo aragera I Riyadh muri Saudi Arabia aho azerekanwa kuri uyu wa kabiri nyuma yo gukora ikizamini cy’ubuzima.

Muri 2003 ni bwo yatandukanye na Sporting CP y’iwabo muri Portugal yerekeza muri Manchester United yakiniye kugeza 2009 ubwo yahitaga asinyira Real Madrid, yayivuyemo 2018 yerekeza muri Juventus yakiniye kugeza 2021 agaruka muri Manchester United.

Reba abakinnyi bahembwa akayabo kurusha abandi

Ibitekerezo

  • Nakomereze aho ubutaha azaza muri gasogi yacu

    Nakomereze ago ubutaha azaza muri gasogi yacu

    Nakomereze aho ubutaha azaza muri gasogi yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa