skol
fortebet

Cristiano Ronaldo arashinjwa imyitwarire mibi yatewe n’ibyo yakorewe na Rangnick

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rtahizamu Cristiano Ronaldo arashinjwa guhimba imvune yo mu itako hanyuma yerekeza iwabo muri Portugal nyuma yo kumenya ko yakuwe mu bakinnyi 11 bagombaga gukina umukino ikipe ye ya Manchester United yaraye inyagiwemo na City ibitego 4-1.
Nkuko The Sun ibivuga,hari amakuru avuga ko uyu munyabigwi yatunguwe no kubwirwa n’umutoza we Ralf Rangnick ko atazabanza mu kibuga bakina na Man City bituma ahimba imvune idahari kugira ngo atazajya mu basimbura.
Rangnick ngo yavuze ko yifuza gukoresha (...)

Rangnick ngo yavuze ko yifuza gukoresha abasore bato kuri uyu mukino kandi ko yizeye ko Ronaldo ashobora kugira icyo ahindura avuye ku ntebe y’abasimbura.

Ariko uyu munyabigwi wa United yshimangiye ko ashobora gukora ibitangaza atangiye umukino ndetse ngo uyu mwanzuro waramurakaje cyane.

Hari andi makuru avuga ko uyu mukinnyi yagiye kuruhukira iwabo kugira ngo akire vuba iyi mvune ye cyane ko ngo mu gihugu cye haba ikirere cyiza.

Ikinyamakuru SunSport cyumvise ko bagenzi ba Ronaldo batunguwe nuko atagumye muri hoteri y’ikipe kuwa Gatandatu nijoro.

Uyu mukinnyi w’imyaka 37 yari ameze neza mu myitozo mu cyumweru gishize kandi yari ategereje guhangana na City.

Ariko umutoza w’agateganyo wa United Rangnick yavuze ko ishami ry’ubuvuzi ry’iyi kipe ku wa gatanu ryamubwiye ko Ronaldo yagize imvune yo mu itako.

Ralf Rangnick yatangarije The Mirror ati: "Ngomba kwizera ishami ryanjye ry’ubuvuzi".

Muganga wacu yaje kundeba ku wa gatanu mu gitondo mbere y’imyitozo, avuga ko Cristiano adashobora kwitoza kubera ibibazo by’imvune."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa