skol

Cristiano Ronaldo arashinjwa kugambanira bikomeye ikipe ya Juventus

Yanditswe: Wednesday 10, Mar 2021

Ikipe ya Juventus ikomeje kugaruka cyane mu binyamakuru kubera ukuntu yaraye isezerewe mu buryo bugayitse muri 1/16 cya UEFA Champions League na FC Porto yakinnye iminota isaga 75 mu 120 yakinwe ari abakinnyi 10 gusa.

Juventus iri ku rwego rwo hasi yaba mu guhuza umukino no kurema ibitego,yasezerewe ku bitego byo hanze kuko mu mikino yombi yanganyije na FC Porto ibitego 4-4.

Ibinyamakuru byo mu Butaliyani ntibyaripfanye byemeje ko Cristiano Ronaldo ariwe mugambanyi ruharwa watumye Juventus itsindwa kuko Coup Franc yahesheje intsinzi FC Porto yaturutse ku kuva ku rukuta kwe kandi ari umukinnyi ukuze.

Iki gitego cyahesheje intsinzi FC Porto ku munota wa 115 gitsinzwe na Sérgio Oliveira kuri Coup Franc yatereye kure ariko urukuta umunyezamu Wojciech Szczesny yari yapanze rwamutengushye umupira urunyura mu maguru,arwana no kuwukuramo ariko ntibyamukundira.

Ronaldo arashinjwa ko yateye umugongo aho iyi coup Franc yagombaga guturuka byatumye umucaho ujya mu izamu Wojciech Szczesny ntiyawukuramo.

Corriere dello Sport yanditse inkuru ifite umutwe ugira uti “bagambaniwe na Cristiano Ronaldo”ku ipaji y’imbere aho bavuze ko uyu munya Portugal yagombaga kuba yahagaritse iri shoti ryateje ibibazo.

Ibindi binyamakuru nka Gazzetta dello Sport byavuze ko abakinnyi ba Pirlo bari ku rwego rwo hasi ndetse bavuga ko ibyaraye bibaye ari “amahano mu ikipe”.

Ibi binyamakuru byose byavuze ko Cristiano Ronaldo yitwaye nabi cyane mu mukino wose ndetse ko adakwiriye kongererwa amasezerno mashya we na Andrea Pirlo.

Cristiano Ronaldo yashinjwe kugambanira Juventus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa