skol
fortebet

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bagiye kwibaruka Impanga

Yanditswe: Thursday 28, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo, yatangaje ko we n’umukunzi we Georgina Rodriguez bategereje impanga.
Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Esipanye cyitwa Hola! kibitangaza, Georgina Rodriguez atwite inda y’amezi 3 y’impanga.Cristiano Ronaldo usanzwe afite abana 4 barimo umwe yabyaranye n’uyu Georgina.
We na Georgina bashyize hanze ifoto yabo nziza bafashe scans z’abana babo, yanditseho ati: "Twishimiye gutangaza ko dutegereje impanga👶🏻👶🏻.
"Imitima yacu yuzuye urukundo - Sitwe (...)

"Imitima yacu yuzuye urukundo - Sitwe tuzarota duhuye namwe ❤️🏠"

Ronaldo ni papa wa Cristiano Jr w’imyaka 11, impanga Eva na Mateo, b’imyaka ine, na Alana Martina w’imyaka itatu yabyaranye na Georgina.

Muri 2017, Ronaldo yemeje ko ashaka abana barindwi mu gihe Georgina umwaka ushize yagize ati: "Icyifuzo cyanjye cyo kubyara kirakomeye kuruta ikindi kintu cyose.

"Ndizera ko nzabyara abana benshi."

Mama wa Ronaldo, Dolores,ari mu ba mbere bamushimiye kuri Instagram, yandika ati: "Reka aba buzukuru bazavuke bafite ubuzima bwiza,kuko nicyo kintu cy’ingenzi ❤️❤️❤️❤️🙏🙏🙏🙏."

Uyu mukinnyi ukomeye wo muri Portugal yahuye na Georgina mu 2016 ubwo yakoraga mu iduka rya Gucci i Madrid,ahembwa amapawundi 10 ku isaha.

Bivugwa ko yamutwaye umutima ubwo yari ari gucururiza muri VIP mu birori byari byateguwe na Dolce & Gabbana.

Georgina yakundanye n’uyu rutahizamu watwaye Ballon d’Or inshuro eshanu kuva Madrid yerekeza muri Juventus Turinn’ubu bari I Manchester.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa