skol
fortebet

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bahishuye byinshi ku mpanga bagiye kubyara

Yanditswe: Friday 17, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez bagaragaje ko bitegura kubyara umuhungu n’umukobwa,biyongera ku bandi bana babo bane basanganwe.
Umukunzi w’uyu munyabigwi wa Manchester United atwite inda y’amezi atanu nkuko babitangaje ku mbuga nkoranyambaga zabo.
Mu mashusho bashyize hanze,abahungu 2 ba Cristiano bavugije induru bafashe ibipurizo bati ’Ni umuhungu’ naho abakobwa bombi be nabo baravuga ngo ’Ni umukobwa’ nyuma y’uko Georgina abaze 1-2-3.
Cristiano yanditse ku mashusho we na (...)

Cristiano yanditse ku mashusho we na Georgina bashyize hanze icyarimwe ati "Aho ubuzima butangirira n’urukundo ntirurangira ".Yakurikijeho emojis z’umutima.

Matteo n’umuhungu mukuru wa Cristiano Cristiano Jr, uzwi ku izina rya Cristianinho, bari bambaye imyenda yijimye kugira ngo bahuze n’ibipurizo by’ubururu bari bafite mu gihe abakobwa bo bari bambaye imyenda y’iroza.

Georgina w’imyaka 27, yumvikanye agira ati ’Ole! Mbega ukuntu ari byiza ’ubwo yarwanaga no gukumira amarangamutima ye mu gihe abana babo bane bakinaga nyuma yo gutangaza aya makuru y’impanga atwite.

Ronaldo afite abana 4 baziyongeraho bariya 2 bakaba 6 mu gihe yahishuye ko yifuza kubyara abana 7 bangana na nimero yambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa