skol
fortebet

Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bifotoje bari kurya ubuzima ku mazi[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo n’umukunzi we Georgina Rodriguez ntibagisiba mu binyamakuru nyuma yo kwerekeza mu ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani bavuye muri Real Madrid.

Sponsored Ad

Nyuma y’icyumweru cy’imyitozo ikomeye ,Cristiano Ronaldo n’umukunzi we bahisemo kujya kuryohereza ku mazi ku kirwa cya Ibiza muri Espagne aho amafoto yabo ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Cristiano Ronaldo na Georgina batangiye gukundana muri 2016,urukundo rwabo rukura byihuse none kuri ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Alana Martina.

Ronaldo w’imyaka 33 azakina umukino we wa mbere mu ikipe ya Juventus ku wa 18 Kanama 2018 ubwo bazahura n’ikipe ya Chievo Verona ,umukino uzacishwa kuri Facebook Live.






Ibitekerezo

  • Nubwo byitwa ngo ni "kurya ubuzima",bene ibi byo kubana n’umugore ugamije kwishimisha kandi mutarateye igikumwe,bibabaza imana.RONALDO amaze kubyara abana 4 ku bagore batandukanye.Muribuka umurusiya-kazi bamaranye imyaka 4 hanyuma akamuta agafata uyu bari kumwe.N’abandi benshi baryamanye.Nubwo millions nyinshi z’abantu bishimisha mu busambanyi,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo (1 Abakorinto 6:9,10).Bisobanura ko iyo bapfuye biba birangiye batazazuka ku munsi w’imperuka.Kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura paradizo,nukugira ubwenge buke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa