skol
fortebet

Cristiano Ronaldo ntabwo aritabira imyitozo ya Manchester United

Yanditswe: Monday 04, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ntabwo aragaruka mu myitozo ya Manchester United kuri uyu wa mbere nyuma y’uko iyi kipe yemeye ibisobanuro bye ko ataraboneka nkuko byari byateganijwe, kubera impamvu z’umuryango we.
Ronaldo arashaka kuva muri United kubera ko abona nta bushake ifite bwo kwiyubaka bikomeye ngo ihatanire ibikombe nkuko yahoze ubwo yayiherukagamo kuva 2003-2009.
Ronaldo abona ikipe ya United ntacyo ikora kugira ngo yongere gutwara ibikombe birimo na Premier League. Uyu mukinyi (...)

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo ntabwo aragaruka mu myitozo ya Manchester United kuri uyu wa mbere nyuma y’uko iyi kipe yemeye ibisobanuro bye ko ataraboneka nkuko byari byateganijwe, kubera impamvu z’umuryango we.

Ronaldo arashaka kuva muri United kubera ko abona nta bushake ifite bwo kwiyubaka bikomeye ngo ihatanire ibikombe nkuko yahoze ubwo yayiherukagamo kuva 2003-2009.

Ronaldo abona ikipe ya United ntacyo ikora kugira ngo yongere gutwara ibikombe birimo na Premier League. Uyu mukinyi w’imyaka 37 kandi arashaka gukina Champions League.

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere, Ronaldo agaruka mu myitozo hamwe n’abandi bakinnyi bose bagize uruhare mu mikino mpuzamahanga nyuma y’uko umwaka w’imikino urangiye.

Abandi bakinnyi basigaye bagarutse mu myitozo mu ntangiriro z’icyumweru gishize. Ronaldo asigaje umwaka umwe ku masezerano ye kandi United ishimangira ko atagurishwa.

United iri hafi gusinyisha bwa mbere umukinnyi wa mbere muri iyi mpeshyi ndetse bwa mbere ku mutoza Erik Ten Hag,witwa Tyrell Malacia wakiniraga Feyenoord kuri miliyoni 15 z’amayero (£ 12.9m).

Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi mushya yageze ku kibuga cyayo cy’imyitozo cya Carrington mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kugira ngo akore ikizamini cy’Ubuzima.

Cristiano Ronaldo yasabye United kwemera kumurekura igihe hazaba habonetse nziza imwifuza gusa United yo yavuze ko atagurishwa ndetse imufite muri gahunda muri 2022/2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa