Cristiano Ronaldo ntazagaragara mu mukino ikipe ye igiye gukina n’iya Messi
Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

Ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite yemeje ko Cristiano Ronaldo atazakina umukino wa gicuti izahuramo na Inter Miami ya Lionel Messi.
Umukino uzahuza aya makipe yombi urabera muri Kingdom Arena i Riyadh kuri uyu wa 1 Gashyantare 2024.
Uyu kizigenza w’imyaka 38 afite ikibazo cy’imitsi akomeje kurwana nacyo byatumye atazaboneka muri uyu mukino ikipe ye ya Al Nassr izacakirana na Inter Miami ya Messi na Luis Suarez.
Umutoza wa Al-Nassr yagize ati: "Ntabwo tuzabibona [Messi vs Ronaldo],kubera ko Ronaldo ari mu gice cya nyuma cyo gukira kugira ngo agaruke mu ikipe.Twizeye ko mu minsi iri imbere ashobora gutangira gukorana n’ikipe.Ntabwo azagaragara ku mukino."
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi kuko bashakaga kureba aba banyabigwi bongera guhangana cyane ko washoboraga kuba umukino wa nyuma bahuye.
Muri uku kwezi kwa kabiri,Ronaldo aruzuza imyaka 39 mu gihe Messi nawe mu mezi ari imbere azuzuza 37.
Aba bakinnyi bombi ntibigeze batangaza igihe bazasezerera gusa Messi we ngo ashobora kuva muri iyi kipe ye muri 2025 arangije amasezerano,agasubira mu ikipe yazamukiyemo iwabo ya Newell’s Old Boys.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *