skol
fortebet

Cristiano Ronaldo utishimye muri United arifuza kwerekeza mu ikipe yahoze ari mukeba we

Yanditswe: Wednesday 29, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko Cristiano Ronaldo yifuza kwereeza muri mukeba w’ibihe byose wa Real Madrid ariwe FC Barcelona kuko atishimye muri Manchester United.

Sponsored Ad

Bivugwa ko uyu mukinnyi w’icyamamare wo muri Portugal yavuganye na Gerard Pique ukina mu bwugarizi bwa FC Barcelona maze amusaba kuvugana n’umutoza wayo,Xavi.

Nk’uko Mundo Deportivo ibitangaza,ngo ushakira amakipe Ronaldo,Jorge Mendes na we asanzwe agirana ibiganiro na perezida wa Barca, Joan Laporta.

Ronnie azi neza ko aba banya Catalans bashaka rutahizamu ukomeye.

Bivugwa ko Ronaldo yavuganye na Xavi ’mu minsi yashize’ abikesheje uwahoze ari mugenzi we Pique.

Mendes afite umubano mwiza na Laporta kandi bombi baraganira niba uyu mukinnyi yakwerekeza hariya.

Benshi mu bakinnyi bakomeye ba Barca bacyumva ko uyu munyabigwi wa Real Madrid ashaka kuza mu ikipe yabo baketse ko ari urwenya.

Bivugwa ko Ronaldo atishimye kuri Old Trafford kuko United ihagaze nabi nubwo ayitsindira ibitego byinshi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 36 y’amavuko ngo ntiyemeranya n’uburyo bw’imikinire bwa Ralf Rangnick.

Bivugwa ko Pique yagejeje kuri Xavi ibitekerezo bya Ronaldo.

Umuyobozi wa Barca bivugwa ko yashubije ati: "Ibitego n’ubunararibonye ashobora kuduha, ntawabishidikanyaho."

Ariko uyu mutoza wabaye umunyabigwi muri FC Barcelona,yasabye myugariro Pique gusubira inyuma akabaza Ronaldo aho ashaka gukina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa