skol

Cristiano Ronaldo uzwiho gukunda ibitego yagaragaje ubunyangamugayo budasanzwe

Yanditswe: Monday 27, Nov 2023

featured-image

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yanze ko ikipe ye ya Al-Nassr ihabwa penaliti mu mukino w’amatsinda ya AFC Champions League wayihuzaga na Persepolis yo muri Iran.

Ubwo Ronaldo yagwaga mu rubuga rw’amahina,umusifuzi yemeje ko ari penaliti ariko uyu tutahizamu ahaguruka avuga ko atari ikosa rikwiye penaliti,byatumye umusifuzi yifashisha VAR ahindura icyemezo yari yafashe.

Uyu mukino warangiye ari ubusa ku busa,Al Nassr ya Ronaldo ihita ijya muri 1/8 cyirangiza.

Muri uyu mukino,Ronaldo yavunitse bituma asimbuzwa aho bigaragara ko ari imvune ikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa