skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yabwiye amagambo akomeye abafana ba United nyuma yo kunyagirwa na Liverpool

Yanditswe: Monday 25, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi wa Manchester United,Cristiano Ronaldo yabwiye abafana ba Manchester United ko ’bakwiriye ibyiza,ibyiza cyane’ kuruta imikinire iteye isoni bagaragaje mu mukino banyagiwemo na Liverpool.

Sponsored Ad

Ku cyumweru, iki cyamamare cyo muri Portugal cy’imyaka 36, hamwe na bagenzi be bakinana muri Red Devils batsinzwe 5-0 na mukeba wabo ukaze,Liverpool,ku kibuga Old Trafford.

Uku gutsindwa gukabije kwatumye umutoza Ole Gunnar Solskjaer ajya ku gitutu cyinshi cyane, nubwo we yanze kwegura ku kazi.

Bamwe mu bafana ba United bari bamaze kubona ko ikipe yabo iri hasi cyane mu gice cya mbere, bafashe umwanzuro wo kwitahira bava kuri Old Trafford cyane ko ikipe yabo yari imaze gutsindwa 4-0.

Mo Salah yongeyeho igitego cya gatanu cyari icye cya 3 muri uyu mukino,bituma abakinnyi ba United bajya mu cyunamo.

Kapiteni Harry Maguire yasabye imbabazi abafana ba United nyuma yo gukozwa isoni na Liverpool.

Noneho Ronaldo yifatanije na we ageza ubutumwa ku bafana ba United bababajwe no gutsindwa kuri ruriya rwego mu butumwa yanyujije kuri Instagram.

Yanditse ati: “Rimwe na rimwe gutsinda si byo turwanira gusa.

“Rimwe na rimwe ibyavuye mu mukinontabwo aba ari byo dushaka. Kandi ibi biri kuri twe, gusa kuri twe, kuko ntawundi wabishinja.

Abafana bacu, bongeye kuba beza mu kudushyigikira ubudahwema.

Bakwiriye ibyiza birenze ibi, byiza cyane, kandi ni twe tugomba kubitanga. Igihe kirageze! ”

Maguire yagize ati: "Turasaba imbabazi abafana, nta hantu na hamwe byari byiza bihagije kuri iyi kipe.

"Bagumanye natwe kugeza ku iherezo kandi turabishima ariko nk’ikipe tugomba gukora neza.

"Ndababaye cyane, twabahaye amahirwe menshi. Bari beza cyane mu gutsinda, twabonye amahirwe menshi ubwacu ariko ndi myugariro kandi gutsindwa ibitego bine mu gice cya mbere kuri Old Trafford nta cyiza na gito kiba gihari

"Nk’umukinnyi ndiyizi ubwanjye. Nzajya nireba ubwanjye n’imikinire yanjye ku giti cyanjye.

"Tugomba gufatanya, nta mpamvu yo gushinja undi ahubwo twisuzume ubwacu.

"Twirebe mu ndorerwamo nitujya mu rugo iri joro hanyuma dutekereze aho dushobora gukora neza.

"Gutsindwa na Liverpool mu mukino uwo ari wo wose w’umupira w’amaguru birababaza. Abo bahanganye, uburyo twatsinzwe umukino, gutsindwa ibitego 4-0 mu gice cya mbere imbere y’abafana bacu, nk’uko nabivuze ntabwo bihagije.

"Ndasaba imbabazi abafana, tugomba kwireba ubwacu ariko nanone tugakomeza kunga ubumwe."

Mohamed Salah wa Liverpool nyuma y’uyu mukino yagize ati: “Ndumva ari ibintu byiza cyane gutsinda ibitego 5-0 hano”.

Kuri Sky Sports, Jurgen Klopp wa Liverpool ati: " Ibi nari mbyiteze? Hoya.”

Bastian Schweinsteiger wakiniraga Man United ati: “Aka ni akaga ku bafana ba United n’ikipe ariko ntibije gutyo gusa. Ntabwo bitunguranye.”

Uyu ni undi munsi mubi cyane kuri Ole Gunnar Solskjaer, benshi ubu bari kwibaza kuri ejo hazaza he.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa