
Cristiano yanditse amateka nyuma yo gufungura umuyobora wa You Tube ,akagira abiyandikishije (Subscribers) Milliyoni 1 mu gihe cy’Isaha imwe gusa ,ibintu bitigeze bikorwa nundi uwariwe wese.
Rutahizamu w’umunya-portigal ukinira AL Nassir muri Saudi Arabiya Cristiano Ronaldo, yafunguye umuyoboro wa You Tube ku munsi wejo tariki 21 Kanama 2024 yise UR Cristiano ,uhita uca agahigo ko kuzuza Miliyoni 1 mu isaha imwe gusa .
Cristiano kandi yahise ahabwa igihembo na You Tube kizwi nka Gold Play Button ku munsi yafunguriyeho uyu muyoboro..
Kugeza ubu uyu muyoboro wa You Tube umaze kugira abarenga Miliyoni 15 ,Cristiano azajya anyuzaho bimwe mu bikorwa bye birimo n’ubuzima bwe n’umugore we Georgina Rodriguez.
Cristiano Ronaldo yavuze ko akunda kugirana umubano ukomeye n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga bityo ko no kuri iyi nshuro abafitiye byinshi bizabatungura.
Ati "buri gihe nishimira umubano ukomeye ngirana n’abafana ku mbuga nkoranyambaga, YouTube yanjye izampa urubuga rwagutse ku buryo baziga bakanamenya byinshi kuri njye, umuryango wanjye, ibitekerezo byanjye ku ngingo zitandukanye. Nzagirana ibiganiro n’abatumirwa benshi bazabatungura."
Amaze gushyiraho amashusho (videos) 19 hari amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 10, ayarebwe gake ni miliyoni 1 irenga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *