Cristiano Ronaldo yagaragaye asa n’ushwana na mugenzi we bakinana muri Portugal
Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

Cristiano Ronaldo yagaragaye asa n’ushwana na Joao Cancelo bari mu myitozo y’ikipe y’igihugu cyabo cya Portugal,kiri kwitegura igikombe cy’isi 2022.
Mu mashusho yagiye hanze,yagaragaje uyu mukinnyi wa Manchester United asa nk’ushaka kwiyunga n’uyu mukinnyi w’inyuma wa Manchester City, Cancelo ariko undi asa nk’utabishaka.
Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yasanze i Cancelo aho yari ari agerageza kumusuhuza mu rwego rwo kwiyunga ariko uyu we yasaga nk’utabishaka ndetse arakaye cyane.
Ibintu ntabwo (...)

Ibintu ntabwo byagenze nkuko Ronaldo yenda yabyifuzaga kuko uyu musore w’imyaka 28 yagerageje gusa nk’umuhunga ndetse mu maso byagaragaraga ko arakaye nubwo amaherezo Ronaldo yamushyizeho amaboko.
Bombi bahise baca inzira zitandukanye bagaruka mu myitozo ariko Ronaldo yarimo amwenyura nyuma y’iki kibazo.
Aya mashusho agaragaza kutumvikana kwa Ronaldo na Cancelo aje nyuma gato y’ayamugaragaje asa n’utumvikana na Bruno Fernandes mu rwambariro rwa Portugal.
Benshi bavuze ko Fernandes atumvikana na Ronaldo kubera ikiganiro yaherukaga kugirana n’umunyamakuru Piers Morgan cyibasira United yose harimo n’umutoza Ten Hag.
N’ubwo Fernandes atakiriye neza mugenzi we,umukinnyi wo hagati wa Portugal na Benfica,Joao Mario yashimangiye ko nta mwuka mubi uri hagati y’aba bakinnyi bombi.
Ku wa kabiri, Mario mu kiganiro n’abanyamakuru muri Portugal, yagize ati: ’Icyo gihe nari mu rwambariro, mbona amafoto.
Byari urwenya hagati yabo kuko Bruno ari umwe mu bakinnyi baje nyuma,Cristiano amubaza niba yaje mu bwato. Byari urwenya hagati yabo, bakina mu ikipe imwe ’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *