skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yageneye ubutumwa bukomeye Mbappe werekeje muri Real Madrid

Yanditswe: Tuesday 04, Jun 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yavuze ko yishimiye ko Mbappe yerekeje muri Real Madrid ndetse yemeza ko agiye kujya amureba.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere,ariki ya 03 Kamena nibwo Real Madrid yatangaje ko yasinyishije Mbappe amasezerano y’imyaka itanu avuye muri PSG nyuma yo gusoza amasezerano.

Kuri Instagram, Cristiano Ronaldo yabwiye Mbappe ko ubu nawe agiye kujya yicara akamureba.Ati: "Ni igihe cyanjye cyo kukureba.Nzanyurwa no kubona uhagurutsa Barnabeu."

Mu myaka 12 ishize, Mbappe yari umwe mu bana batemberejwe Santiago Bernabeu, ku mbehe ya Real Madrid maze ahura n’icyamamare yifuzaga kuzaba nkacyo nakura, Cristiano Ronaldo.

Aho niho inzozi zo kuzakinira Real Madrid zatangiriye ndetse atangira gukora cyane kugira ngo azabigereho.

Mbappe yigishijwe kuvuga adategwa icyongereza n’icy’Espagnol kugira ngo yitegure kuzitwara neza mu bihugu azajyamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa