skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahawe amafaranga y’umurengera kugira ngo ajye gukina muri Saudi Arabia

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko Cristiano Ronaldo yahawe umushahara wa miliyoni 1.2 z’ama pound ku cyumweru kugira ngo ajye gukinira ikipe yo muri Saudi Arabia nyuma yo gutandukana na Manchester United.
Ronaldo w’imyaka 37 yisanze adafite ikipe bwa mbere mu buzima bwe nk’umukinnyi wa ruhago.
Uyu rutahizamu w’icyamamare yasheshe amasezerano ye na United nyuma y’icyumweru agiranye ikiganiro na Piers Morgan.
Ubu Ronaldo yibanze ku gufasha Portugal mu gikombe cy’isi muri Qatar.
Ariko uyu mugabo ashobora kuba (...)

Ariko uyu mugabo ashobora kuba adakeneye kuva i Burayi,nubwo bivugwa ko yakiriye amasezerano y’ikipe yo muri Saudi Arabia,ishaka kumuha akayabo.

Nk’uko CBS ibitangaza, Al Nassr yahaye Ronaldo amasezerano atangaje y’imyaka itatu afite agaciro ka miliyoni 62 z’amapound.

Ibyo byatuma mu mufuka wa Ronnie hinjira miliyoni 1.19 by’amapawundi buri cyumweru n’ukuvuga ko yaja yinjiza 170.000 by’amapawundi ku munsi,ku isaha 7,100,ku munota amapawundi 118,ku isegonda ipawundi rimwe na 97.

Birashobora ko iki cyaba ikigerageza kuri uyu mugabo uzuzuza imyaka 38 muri Gashyantare,akerekezayo.

Kandi aramutse yemeye,Ronaldo yakomeza gukina kugeza ku myaka 40.

Al Nassr yamaze kugirana ibiganiro "byagutse" n’abahagarariye Ronaldo, imishyikirano ubu ikaba iri ku rwego "ruteye imbere" nyuma yo guhura kwa mbere mu mpeshyi ishize.

Hiyongereyeho ko amasezerano azasinywa vuba niba Ronaldo yemeye ibikubiyemo.

Al Nassr ni imwe mu makipe akomeye muri Saudi Arabia, ifite ibikombe icyenda bya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa