skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahaye isezerano rikomeye abakunzi ba Manchester United

Yanditswe: Tuesday 31, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu butumwa burebure yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,umunyabigwi Cristiano Ronaldo yavuze ko yasubiye muri Manchester United nyuma y’imyaka irenga 10 agiye gukomereza aho yari agejeje mu kubaka amateka.

Sponsored Ad

Ronaldo ugira imvugo yuzuyemo kwigirira icyizere bikabije,aherutse kuva muri Juventus yo mu Butaliyani yari amaze imyaka 3 akinira aza muri United itanga icyizere cyo kwitwara neza.

United yatanze miliyoni 15 z’amayero hamwe n’inyongera ishobora kuba igera kuri miliyoni umunani - kuri uyu mukinyi w’imyaka 36.

Ronaldo yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri yo gukina muri United ikinira Old Trafford, ashobora kongerwaho umwe.

Mu butumwa yahaye abafana ba United,yavuze ko agiye kongera kwandika amateka mashya muri iyi kipe ndetse ntawashidikanya ku rukundo ayikunda.Yasoje avuga ko kugaruka muri United abikesha Sir Alex Ferguson.

Yagize ati "Umuntu unzi neza aziko urukundo rwanjye kuri Manchester United.Igihe cyose nayimazemo cyari cyiza ndetse urugendo twakoranye rwanditse mu nyuguti za zahabu mu mateka y’iki kigo gikomeye.

Ntabwo nabasha gusobanura ibyiyumvo byanjye aka kanya kuko nabonye kugaruka kwanjye Old Trafford kwaratangajwe ku isi yose.Ni inzozi zabaye impamo nyuma y’igihe nari maze mpangana na United,kandi igihe cyose numvaga urukundo rw’abafana bayo 100%.

Igikombe cya mbere cya shampiyona,igikombe cyanjye cya mbere,guhamagarwa kwanjye kwa mbere muri Portugal,Champions League yanjye ya mbere,urukweto rwanjye rwa mbere rwa zahabu na Ballon d’Or yanjye ya mbere byose nabiboneye mu guhuza kwanjye na United.

Amateka yaranditswe kera kandi agiye kongera kwiyandika.Mbahaye ijambo ryanjye.Ndi hano,Nagarutse aho nkwiriye kuba ndi.Reka twongere tubikore.

Sir Alex,aka ni akawe....

Ubwo yari muri United kera, Ronaldo, umaze kwegukana Ballon d’Or (umupira wa zahabu) inshuro 5, yinjije ibitego 118 mu mikino 292, mbere y’uko yerekeza muri Real Madrid mu 2009.Mu mwaka w’imikino ushize niwe winjije ibitego byinshi muri Serie A, aho yatsindiye Juventus ibitego 29.

Umutoza wa United,Ole Gunnar Solskjaer yagize ati: "Biragoye kubona amagambo wokoresha mu gusobanura Cristiano. Uretse ko ari umukinyi w’igihangange, ni umuntu ukomeye cyane".

"Kugira ngo ushobore gukina ku rwego rwo hejuru mu gihe kirekire nk’iki,bisaba ko uba uri umuntu udasanzwe".

"Sinshidikanya ko azakomeza kubyitwaramo neza kandi ubuhanga bwe ni ingirakamaro ku bakinnyi bakiri bato mu ikipe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa