skol
Kigali

Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye amakipe yo muri Premier League

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 September 2021

Rutahizamu mushya wa Manchester United,Cristiano Ronaldo,yaraye asinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe aho yavuze ko atagarutse mu Bwongereza mu biruhuko ahubwo aje gutsinda ibitego nkuko bisanzwe ari inshingano ze.


Mbere y’uko akina umukino we wa mbere muri Premier League na Newcastle, Cristiano Ronaldo yasuye ikibuga Old Trafford ahita avuga cyane ati “nditeguye.”

Nyuma y’imyaka 12 Ronaldo avuye muri United,yayigarutsemo ari kugana mu gusezera ariko ntabwo aragabanya cyane ibitego atsinda ariyo mpamvu ubwugarizi bwa Newcastle bushobora kuzahura n’akazi kenshi ku munsi w’ejo.

United niyo yahinduye Cristiano Ronaldo umukinnyi wa mbere ku isi nyuma yo kumugura afite imyaka 18 mu ikipe ya Sporting CP.

Ronaldo ubu ufite imyaka 36 aherutse guhabwa nimero 7 akunda cyane ndetse nimugoroba yaraye agiranye ikiganiro na Wes Brown bakinannye kera muri United cyaciye kuri MUTV.

Ronaldo yagize ati “Niyo mpamvu ndi hano.Njye na bagenzi banjye turashoboye.Niteguye kugenda.Ni byiza kuri njye,ku bafana bacu no ku ikipe kuzamuka hejuru.Nditeguye kandi ndatekereza ko nzaba ngikomeye mu myaka 3 cyangwa 4 iri imbere.”

Ronaldo yatangiye imyitozo kuwa Mbere ku kibuga Carrington na bagenzi be ndetse n’umutoza le Gunnar Solskjaer hanyuma kuwa kabiri aza atwaye imodoka ya Lamborghini nshya yaguze ibihumbi 170 by’amapawundi.

Ronaldo agiye gukinana na Mason Greenwood ku busatirizi bafashwa na Bruno Fernandes na Jadon Sancho.

Ronaldo yatsindiye United ibitego 118 ubwo aheruka,ubu agiye kurwana nuko abyongera ahereye kuri Newcastle ndetse nabasha gutwara Premier League izaba ibaye iya 4 atwaranye na United.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Messi yahishuye amakipe aha amahirwe yo kugora PSG muri UEFA Champions...

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru ukinira PSG, Lionel Messi, yashyize...
14 October 2021 0

Ombolenga agiye kumara ukwezi kose adakinira APR FC

Omborenga Fitina, umunyarwanda ukina ku ruhande rw’iburyo yugarira muri APR...
14 October 2021 0

Wa munya Brazil waje gukinira Rayon Sports yavuze intego ikomeye imuzanye...

Rutahizamu ukomoka muri Brazil,Chrismar Malta Soares,waje gukinira Rayon...
14 October 2021 1

Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino Olimpike i Tokyo yiciwe mu rugo...

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya biri kuvuga cyane ku rupfu rwa...
13 October 2021 0

N’golo Kante yakoze ku mutima abakozi bo muri Resitora yagiye gufatiramo...

N’golo Kante yongeye kwerekana ko ari we mukinnyi wicisha bugufi kurusha...
13 October 2021 0

Edinson Cavani yasabwe gukora ikintu gikomeye kubera Cristiano...

Rutahizamu Edinson Cavani yasabwe kuva muri Manchester United kubera ko...
13 October 2021 0