skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahigitse bikomeye Lionel Messi mu gucuruza imyenda bazambara ku isi

Yanditswe: Saturday 11, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Mu kibuga Cristiano Ronaldo na Messi bakunze guteranya abantu kubera ukuntu bitwara mu gutsinda ibitego no guhesha intsinzi mu makipe yabo gusa hanze y’ikibuga mu bucuruzi,Umunya Portugal aramurusha cyane ndetse kuri ubu mu gucuruza imyenda mu makipe mashya bagiyemo,uyu munyaportugal ahagaze neza cyane.
Nubwo Cristiano Ronaldo ariwe wahinduye ikipe vuba mbere ya Lionel Messi,ariko uyu munya Portugal agiye gukuba kabiri amafaranga Messi yinjije mu gucuruza imyenda yabo bazambara.
Ronaldo (...)

Ronaldo yerekeje muri Manchester United avuye muri Juventus yari amazemo imyaka 3 mu gihe Lionel Messi yagiye muri PSG nyuma y’imyaka 22 yari amaze muri FC Barcelona.

Messi yavuye muri Barcelona ku buntu yerekeza muri Paris Saint-Germain mu gihe Ronaldo yagarutse muri Manchester United yavuyemo mu myaka 12 ishize kuri miliyoni 12 z’amapawundi zishobora kwiyongera.

Mu gucuruza,Cristiano Ronaldo amaze gucuruza imyenda ye muri United asaga miliyoni 187 z’amapawundi mu gihe ari kuri miliyoni 103 z’amapawundi.

Amafaranga United yatanze yamaze kuyagaruza yose ndetse ubaze neza wasanga nayo bazamuhemba mu myaka 2 yasinye yaramaze kugaruka hiyongeraho inyungu ndetse ukongeraho ko n’umugabane w’ikipe ku isoko wiyongereyeho inshuro zisaga 10.

Stuart McClure,umuyobozi wungirije wa LovetheSales.com,yavuze ko imyenda ya ‘Ronaldo 7’icuruzwa kuri internet yiyongereyeho 600% ugereranyije nuko yari imeze umwaka ushize.

Nyuma y’amasaha 4 bikimara gutangazwa ko Ronaldo azambara nimero 7 ndetse n’amaduka agatangira gucuruza imipira ye,Ronaldo yahise aca agahigo ko kuba umukinnyi wacuruje akayabo imipira yo kwambara kurusha abandi babayeho hanze y’amerika y’Epfo.

Ronaldo akomeje guca agahigo mu gucuruza imyenda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa