skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahishuriye bagenzi be bakinana ikipe yifuza gukinamo umwaka utaha

Yanditswe: Monday 09, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be ko ashaka kuguma muri Manchester United ariko bizaterwa n’icyemezo cy’umutoza wayo mushya,Umuholandi, Erik Ten Hag aramushaka.
Uyu mukinnyi ukomeye w’imyaka, 37, arashaka kubahiriza amasezerano y’umwaka umwe asigaje kuri Old Trafford nubwo Amashitani atukura atazakina muri Champions League umwaka utaha.
Benshi batekerezaga ko kuba United itazitabira iri rushanwa rikomeye mu Burayi, bizatuma Ronaldo ashaka aho akina umwaka utaha ariko ngo we (...)

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo yabwiye bagenzi be ko ashaka kuguma muri Manchester United ariko bizaterwa n’icyemezo cy’umutoza wayo mushya,Umuholandi, Erik Ten Hag aramushaka.

Uyu mukinnyi ukomeye w’imyaka, 37, arashaka kubahiriza amasezerano y’umwaka umwe asigaje kuri Old Trafford nubwo Amashitani atukura atazakina muri Champions League umwaka utaha.

Benshi batekerezaga ko kuba United itazitabira iri rushanwa rikomeye mu Burayi, bizatuma Ronaldo ashaka aho akina umwaka utaha ariko ngo we arifuza kuyigumamo igihe Ten Hag yaba amukeneye.

Umwe mu bantu b’imbere muri United yabwiye itangazamakuru ati: "Ronaldo yabwiye abakinnyi ko ntaho azajya keretse ikipe nimubwira ko itamushaka.

Nta muntu wababajwe nuko umwaka w’imikino wagenze kumurusha

Ariko ntashaka kugenda mu buryo bubi,arashaka gufasha iyi kipe kugaruka muri Champions League ndetse akagerageza gutwara igikombe umwaka utaha.

Icyakora, yababwiye ko niba umutoza mushya ashaka gukora mu bundi buryo, atazarakara kandi ngo ntazicuza kuba yaragarutse Old Trafford."

Bamwe mu bakinnyi bakiri bato bo mu ikipe ya mbere, barimo Anthony Elanga w’imyaka 20, bifuza cyane ko Ronaldo yagumana nabo kuko bizera ko bashobora kumwigiraho.

Ronaldo watsinze ibitego 18 mu mikino 29 ya Premier League amaze gukina,yifuza kuguma mu Bwongereza kuko umuhungu we Cristiano Jr yamaze kumenyera ubuzima mu ishuri rya ruhago rya United.

Umutoza wa Ajax Ten Hag yagize ikibazo mu kwitegura kwerekeza muri United nyuma yuko umwungiriza we wa mbere yanze amahirwe yo kumusanga kuri Old Trafford.

Fred Rutten wakoranye na Ten Hag muri PSV Eindhoven hagati ya 2009-12, niwe yashakaga bwa mbere ariko we yahisemo kwihuza na Ruud van Nistelrooy muri PSV.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa