skol
Kigali

Cristiano Ronaldo yahishuye agahigo gakomeye yifuza guca mbere y’uko ahagarika umupira w’amaguru

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 October 2021

Kabuhariwe mu gukora uduhigo mu mupira w’amaguru,Cristiano Ronaldo, arashaka gukora amateka yo kuba umukinnyi wa mbere ukoze amateka yo gukina igikombe cy’isi inshuro 6 cyane ko ngo ashaka kuzakina icya 2026.


Uyu mukinnyi ukomeye wa Manchester United yamaze kubaka izina rikomeye mu mikino mpuzamahanga na Portugal kuko yeegukanye Euro 2016.

Niwe kandi ufite agahigo k’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu ikipe y’igihugu kurusha abandi kuko amaze gutsinda ibitego 115 mu mikino 182 yakiniye igihugu cye.

Ikinyamakuru SunSport cyumvise ko yifuza kuzitabira igikombe cy’isi cya 2026, kizakinirwa muri Amerika, Kanada na Mexico.

Uyu mukinyi w’imyaka 36 ameze neza cyane kandi akomeza gukora imyitozo myinshi ituma yitwara neza cyane ko adakunze kugira imvune.

Ronaldo na mukeba we Lionel Messi biteguye gukina igikombe cyisi cya gatanu kizabera muri Qatar mu itumba ritaha.

Bazagera ikirenge mu cya kizigenza mu Budage Lothar Matthaus hamwe n’abanya Mexico, Rafael Marquez na Antonio Carbajal, nabo babikoze.

Uyu mukinnyi watsindiye Ballon d’or inshuro eshanu ntabwo afite umugambi wo gusezera umupira w’amaguru vuba kandi arashaka gukomeza gukinira na Portugal.

Igihugu cye gifite amahirwe-yose yo kwitabira igikombe cy’isi umwaka utaha, kuko gikeneye indi ntsinzi imwe mu mikino ine isigaye.

Ronaldo azaba afite imyaka 41 aramutse akinnye kugeza 2026, gusa bimusaba kutagira imvune.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Masudi Djuma

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse Umutoza wayo mukuru, Masudi Djuma...
7 December 2021 0

Rayon Sports mu nzira zo kwirukana umutoza Masudi Djuma

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye gutekereza kuri gahunda yo kwirukana...
7 December 2021 0

"Ndumva mbabaye"-Robert Lewandowski avuga uko yakiriye kudahabwa Ballon...

Rutahizamu wa Bayern Munich,Robert Lewandowski,yahishuye ko afite agahinda...
7 December 2021 0

Suarez yahishuye impamvu ikomeye iri gutuma Messi atitwara neza muri...

Rutahizamu wa Atletico Madrid,Luis Suarez yatangaje ko impamvu iri gutuma...
6 December 2021 0

Masudi Djuma yahaye igisubizo abafana ba Rayon Sports bamusabiye...

Umutoza wa Rayon Sports,Masudi Irambona Djuma,yabwiye abafana ba Rayon...
6 December 2021 0

Umutoza wa Senegal yabwiye amagambo akomeye Klopp utoza Liverpool wibasiye...

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal yasubije mu magambo akomeye umutoza wa...
6 December 2021 0