skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahishuye igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu ya Portugal

Yanditswe: Saturday 23, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye gusezera mu ikipe y’igihugu cye cya Portugal vuba aha kuko ngo "Ntabwo ari igihe cyanjye."
Kapiteni wa Portugal, ufite imyaka 36, ​​yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi bose mu ikipe y’igihugu mu kwezi gushize ndetse aka gahigo ari kurushaho kukongera.
Yakuyeho agahigo ka Ali Daei ko kuba umukinnyi watsndiye igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’isi kuko yari afite ibitego 109 yatsindiye Irani kandi (...)

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahishuye ko atiteguye gusezera mu ikipe y’igihugu cye cya Portugal vuba aha kuko ngo "Ntabwo ari igihe cyanjye."

Kapiteni wa Portugal, ufite imyaka 36, ​​yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi bose mu ikipe y’igihugu mu kwezi gushize ndetse aka gahigo ari kurushaho kukongera.

Yakuyeho agahigo ka Ali Daei ko kuba umukinnyi watsndiye igihugu cye ibitego byinshi mu mateka y’isi kuko yari afite ibitego 109 yatsindiye Irani kandi gusa Ronaldo yamuciyeho ubu we ageze ku bitego 115.

Portugal yasezerewe muri Euro 2020 mu mpeshyi ishize nyuma yo gutsindwa n’Ububiligi muri 16.

Nubwo Ronaldo yazamuye icyo gikombe muri 2016 afite inyota yo kwegukana ibikombe birimo n’igikombe cyisi 2022 kizabera muri Qatar mu Kuboza umwaka utaha.

Ronaldo yabajijwe na Sky Sports ku byerekeye gusezera mu ikipe y’Igihugu, asubizaati: "Ariko kubera iki? Ntekereza ko atari igihe cyanjye. Ntabwo aribyo abantu bashaka, ahubwo nibyo nshaka.

"Ni igihe nzumva ko ntabasha kwiruka, gucenga,gutera amashoti, n’imbaraga zashize ... ariko ndacyafite ibyo bintu kandi nshaka gukomeza kuko mfite umuhati.

"Ni ijambo nyamukuru - [guterwa akanyabugabo] gukora ibintu byanjye, gushimisha abantu n’umuryango wanjye ndetse n’abafana,nanjye ubwanjye. Ndashaka kuzamura urwego kurushaho.

Muravuga Portugal ariko muri Champions League mfite ibitego byinshi,natanze imipira myinshi yavuyemo ibitego,intsinzi nyinshi, n’ibindi byinshi.

"Ariko ndashaka gukomeza. Nkunda gukina umupira w’amaguru. Numva nshimishijwe no gushimisha abantu."

Ronaldo yavuye bwa mbere muri Manchester United mu 2009 muri icyo gihe yaguzwe miliyoni 80 zamapawundi yerekeza muri Real Madrid.

Kuva mu murwa mukuru wa Esipanye, yahise yinjira muri Juventus ariko nyuma y’imyaka itatu asubira i Old Trafford.

Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego bitandatu mu marushanwa yose muri uyu mwaka w’imikino, ariko yavuze ko ahangayikishijwe cyane no gufasha iyi kipe ye gutwara ibikombe uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa