skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahishuye igikorwa gitangaje yakorewe Sir Alex Ferguson ubwo yari ahangayitse

Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyabigwi mu mupira w’amaguru Cristiano Ronaldo yahuye n’umunyabigwi mu gutoza Sir Alex Ferguson baganira ku mibanire yabo idasanzwe, bahishura n’inkuru imwe yerekana ubucuti bari bafitanye.

Sponsored Ad

Ubwo Ronaldo yari afite imyaka 18 y’amavuko yasinyiye Manchester United ku masezerano ya miliyoni 12.75 z’amapawundi mu 2003 nyuma yo kwigaragaza mu mukino wa gicuti United yakinnyemo na Sporting CP.

Atozwa na Ferguson mu gihe cy’imyaka itandatu, Ronaldo yaretse kuba umusore unanutse cyane yubaka umubiri ndetse ahinduka umukinnyi wa mbere ku isi.

Mu gihe cya Ferguson,Ronaldo yazamuye ibikombe bitatu bya Premier League, Champions League, FA Cup, ibikombe bibiri bya League Cup, FIFA World Club Cup maze anatwara Ballon d’Or ye ya mbere muri 5 afite.

Ferguson yakomeje kuba umubyeyi w’iki cyamamare cyo muri Portugal kandi yagize uruhare runini mu cyemezo cye cyo gusubira Old Trafford mu mpeshyi ishize.

Bombi baasangiye ibintu byinshi bidasanzwe ariko icyakoze ku mutima Ronaldo cyane, ntabwo kijyanye n’umupira wamaguru, ni igihe uyu muytoza we yamwemereraga kuva mu ikipe bageze aho rukomeye kugira ngo ajye kureba se wari urwaye.

Mu kiganiro Ronaldo yahaye TV ya Manchester United yagize ati: "Birashoboka ko atabyibuka, ariko ndabivuga kuko ni inkuru nziza."

"Umunsi umwe, papa yari mu bitaro, kandi nari mfite amarangamutima, ndi hasi cyane. Naganiriye nawe arambwira ati:" Cristiano, genda umare iminsi ibiri cyangwa itatu. "Twari dufite imikino itoroshye kandi nari umukinnyi w’ingenzi muri ako kanya.

“Yaravuze ati: ’Bizakomera kuko dufite imikino itoroshye, ariko ndumva ikibazo cyawe nzagusimbuza,ushobora kujya kureba so.’

Kuri njye, ibi ni ibintu by’ingenzi,hanyuma yo gutwara Champions League, gutwara Premier League, gutwara ibikombe n’ibindi bintu. Ngomba rero kumushimira, kuko ibyo yambwiraga buri gihe yarabikoraga. Ngomba kubishimira. ”

Se wa Ronaldo, Jose Dinis Aveiro, yapfuye mu buryo bubabaje afite imyaka 52 muri 2005 kubera ikibazo cy’umwijima nyuma y’urugamba rukomeye rwo kureka ubusinzi.

Ntiyabonye byinshi mu byo umuhungu we yagezeho, Ronaldo yigeze kuvuga ati "Mu by’ukuri sinzi data 100 ku ijana".Nzi ko yari "umusinzi".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa