Rutahizamu akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo, avuga ko igikombe cy’umugabane w’u Burayi yatwaye muri 2016 gifite agaciro kangana n’Igikombe cy’Isi.
Kuri uyu wa Mbere ni bwo byari amarira ku ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma yo gusezererwa na Espagne muri 1/8 cy’igikombe cy’Isi cya 2026 iyitsinze igitego 1-0. Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi kuri Cristiano dore yatangaje ko ari cyo gikombe cy’Isi cye cya nyuma.
Nyuma yo kugira amarira menshi, Cristiano yavuze ko avuye mu gikombe cy’Isi afite umutima ukeye kuko rimwe na rimwe utsinda ubundi ugatsindwa.
Ati: ”Ubu ndababaye kubera uburyo nasezerewe muri iri rushanwa... ariko natanze ibyo nari mfite byose, nakoze uko nshoboye kose. Ngiye mfite umutimanama utancira urubanza. Rimwe uratsinda, ubundi ugatsindwa. Ejo nzaba mfite umutima nk’uwo nari mfite uyu munsi. Natanze imbaraga zanjye zose."
Yavuze ko yafashije Portugal gutwara ibikombe bitatu birimo icya Euro aho kuri we kimeze nk’igikombe cy’Isi n’ubundi. "Natwaranye na Portugal ibikombe bitatu. Mbere yanjye, Portugal yari ifite zeru.
Nta kindi nakora uretse kwishima no kwishimira ibyo nagezeho. Natwaye Euro 2026, kandi kuri njye ifite agaciro kangana n’ak’Igikombe cy’Isi. Ibyo bizahora ari amateka. Ejo ni undi munsi mushya, kandi ubuzima burakomeza."
Cristiano Ronaldo avuye mu gikombe cy’Isi amaze gukina imikino 26 akaba yaratsinzemo ibitego 11. Ni we mukinnyi we nyine watsinze igitego mu bikombe by’Isi bitandukanye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *