skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yahishuye uko yari agiye kuva muri Manchester United kubera gushwana na Rooney

Yanditswe: Saturday 08, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza Cristiano Ronaldo yatangaje ko mu mwaka wa 2006 yari agiye kuva mu ikipe ya Manchester United akerekeza muri Valencia kubera gushwana na Wayne Rooney mu gikombe cy’isi cya 2006 cyabereye mu Budage.

Sponsored Ad

Uwahoze ashinzwe siporo mu ikipe ya Valencia, Amedeo Carboni yavuze ko bari hafi gusinyisha Cristiano Ronaldo ndetse nawe yari yabyemeye kubera gushwana na Cristiano Ronaldo muri iki gikombe cy’isi.

Ronaldo yarakariwe cyane n’Abafana b’Ubwongereza kubera uruhare yagize mu guhesha Rooney umutuku muri 2006ariyo mpamvu nawe yagize ubwoba bwo kugaruka muri Manchester United ashaka guhungira muri Valencia.

Ronaldo yabonaga nta kosa yakoze ariko ngo yafashwe nabi akigaruka Old Trafford ariyo mpamvu muri 2006 yavuze ko ashaka kuva muri United.

Yagize ati “Ndatekereza ko nshobora kuva muri Manchester.Ibihe ndimo ntabyanyorohera gukina muri Manchester.Mu minsi 2 cyangwa 3 ndaba nafashe umwanzuro w’aho kwerekeza.

Navuze kenshi ko nshaka gukina muri Espagne.Nta muntu n’umwe unshyigikiye I Manchester nubwo nta muntu nagiriye nabi.”

Carboni yabwiye abanyamakuru ati “twari twabonye ubushobozi bwo kumugura.Twari twamaze kuvugana na Nike na Coca Cola bamuteraga inkunga.

Ronaldo muri icyo gihe yahembwaga miliyoni 10 ku mwaka ayo yari menshi ku ikipe nka Valencia.Twageze ku rwego Cristiano ashwana na Manchester United.Muri 2006-2007 muri Valencia twari twishimye kuko yari yatwemereye kuza.”

Uwo mwaka Valencia yarangije ku mwanya wa 03 yari ifite icyizere cyo kuzana Cristiano Ronaldo washakaga gukinana na David Villa, Raul Albiol, Pablo Aimar na Hugo Viana.

Carboni yavuze ko bari bamaze kugirana amasezerano n’ugurisha Cristiano Ronaldo,Jorge Mendes ariko Valencia ntiyashoye amafaranga ngo imugure.

Ronaldo yaje kuba kizigenza nyuma y’aho aza kwerekeza muri Real Madrid 2009 aguzwe akayabo ka miliyoni 84 z’amapawundi.

Wayne Rooney yahawe ikarita y’umutuku mu mukino bakinaga na Portugal muri 2006 nyuma yo gukandagira Ricardo Carvalho hanyuma Ronaldo akajya kuburanya umusifuzi.



Rooney yahawe ikarita itukura yasabiwe na Cristiano Ronaldo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa